RFL
Kigali

Dore ibimenyetso 8 bigaragarira amaso bizakwereka umuntu uheheta

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/06/2021 13:15
0

Ni kenshi cyane uzabona abantu bibaza byinshi ku biranga abahehesi kugira ngo babirinde dore ko ingeso yo guheheta atari nziza kandi ikunze kwangiza umubano w'abakundana iyo umwe muri bo ayigaragaje. Menya byoroshye ibimenyetso biranga abantu baheheta.



Abahanga mu bumenyamuntu bagaragaje ibintu bigaragara ku muntu uheheta yaba ari igitsina gabo cyangwa gore aba afite. N'ubwo bitagaragara ku bantu bose ariko abantu barangwa n’iyi ngeso y’ubuhehesi bakunze kuba babihuriyeho.

1. Bakora mu bijyanye n’ubuganga n’ubucuruzi

Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 23 ku ijana by’abagore bagaragayeho ubuhehesi kandi bakoraga mu bijyanye n’ubuganga aho 2 ku ijana by’abagabo ari bo bagaragayeho iki kibazo.

Akazi kabo kubera kamara amasaha menshi kandi kagatera umunaniro bituma igitsinagore ahanini bagira iyi ngeso. Iyindi myuga itera ubuhehesi havugwamo ubucungamari, uburezi naho ku bagabo ahanini harimo ibijyanye n’ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

2.Baba ari ba nyamwigendaho

Abantu bafite imico yo kwikunda baza mu bahehesi ku rwego rwo hejuru. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bwagaragaje ko abantu bakunda kwikunda cyane ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsiba bari mu ba mbere mu bacana inyuma.

3.Baba bafite karande

Abantu baba barakuriye mu miryango icana inyuma bikunze kubokama nabo bikarangira badukanye iyi ngeso. Umuhanga mu bijyanye n’umubano,Tina Tessina mu bushakashatsi yashyize hanze binyuze mu Kinyamakuru cyitwa Journal of Family bwagaragaje ko ababyeyi bacanye inyuma bari barakuze bafite iyi ngeso.

4. Bagira umusemburo wa Oxyticin na Vasopressin udahagije

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze bunyuze muri Evolition and Human Behavior bwagaragaje ko iyi misemburo iyo ari mike mu bwonko umuntu agira icyizere gike bityo umuntu akagaragaza gucana inyuma kurusha kugira amarangamuntima.

5. Batinya gutandukana

Abantu bamwe bakunze kwishora mu ngeso zo gucana inyuma kugira ngo bihimure ku bakunzi babo kugira ngo bitazarangira batandukanye.

6. Bagira imisatsi yihariye

Ahanini imisatsi ivugwa irimo iy’ibara ry’igitaka ku bagabo naho abagore bakagira ahanini ibara rya bolonde (Blonde).

7. Ntibagira inshuti nyinshi cyangwa umuryango

Umuntu uhora yigunze ashobora guca inyuma umukunzi we igihe adafite umuryango cyangwa inshuti. Igihe umufasha wawe adafite inshuti ntibisobanuye ko ari umuhehesi cyangwa se yakwadukana iyi ngezo gusa uba ugomba kumucungira hafi kuko iyi myitwarire imeze nk’umusemburo.

8. Baba barize gucana inyuma

Abantu bamwe bavuga ko iyo wigize guca inyuma umufasha wawe uhora umuca inyuma. Mu bushakashatsi bwakozwe na Journal Nature bwagaragaje ko umuntu wahehese aba afite amahirwe inshuro zo kuba yakongera guheheta.

Src:www.PsychologyToday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND