RFL
Kigali

Isi iri kudandabirana: Laetitia D. Mulumba yasohoye indirimbo 'Gakondo' ikangurira abizera gukomeza inzira y'agakiza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2021 12:03
0


Umuhanzikazi Laetitia D. Mulumba ubarizwa mu Bufaransa, yasohoye indirimbo nshya yise Gakondo irimo ubutumwa bukangurira abizera gukomeza iby'inzira y'agakiza kuko iyi si bayinyuramo ariko bari kujya mu Ijuru, anabibutsa ko iyo ariyo ntumbero yabo y'ibanze. Ni indirimbo yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yatunganyijwe na Gates Sound.



"Hazabaho indi si nshya itarigeze kubaho, Abera b'Imana ni bo bazaba muri urwo rurembo, iyo ntihazabaho icyaha cyangwa igisa nacyo kuko Umwami waho ari Uwera kandi akiranuka, ihangane, komeza urugendo. N'ubwo dufashe igihe mu ntambara, turasiganwa ariko si nk'abatazi iyo bajya, dufite gakondo irusha izindi kuba nziza, rwana intambara nziza yo kunesha". Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo 'Gakondo' ifite iminota 3 n'amasegonda 25.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Laetitia D. Mulumba uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Duhumure' yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki we n'ab'umuziki wa Gospel muri ruange, yavuze birambuye kuri iyi ndirimbo ye nshya anakomoza ku butumwa yifuje gutambutsamo. Ati "Indirimbo nayise GAKONDO, ni imwe mu bihangano by'Umwuka nanditse mbihawe, ubutumwa burimo ni ubwo gukangurira abizera gukomeza iby'inzira y'AGAKIZA, kuko iyi si tuyinyuramo ariko turi kujya mu ijuru, iyo niyo ntumbero yacu y'ibanze,  aho niho muri GAKONDO yacu Abizera".

Yakomeje avuga ko isi iri kudandabirana bityo Abizera bakaba bakwiye kudacika intege bakibuka ko bafite Gakondo. Ati "Iyo witegereje neza uzabona ko Isi iri kudandabirana, nyamara ikomeje gushuka abantu benshi ibavana mu byizerwa, abo nibo mbwira cyaneee. Paulo yanditse ijambo ryiza cyanee ngo imibabaro y'iki gihe ntikwiye kugereranywa n'ubwiza bwo mu ijuru, mu yandi magambo Agakiza twahawe karusha agaciro byose tubona nta kintu cyari gikwiye kuturangaza ngo twibagiwe impamvu twakijijwe. Ni ubwo butumwa nifuza gutanga muri iyi ndirimbo". 


Laetitia D. Mulumba yakoze mu nganzo ahamagarira Abizera kudacogora mu rugendo rw'agakiza

Indirimbo 'Gakondo' yarakorewe muri Gates sound studio, amashusho nayo yatunganijwe na Gates sound, iyi akaba ari Studio ya Producer John Mulumba wamamate nka Bill Gates ikorera mu Bufaransa. Uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimbo ye nshya 'Gakondo' ayituye itorero ry'Imana muri rusange, akayitura nanone umuntu wumva ukomeye, uwacitse intege, uwasitaye, uwasubiye inyuma n'uwavuye mu nzira nawe akaba amwifuriza ko yabyutswa agakomeza urugendo. 

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Laetitia D. Mulumba wamenyekanye mu ndirimbo 'Kwizera', yavuze ko imishinga yindi afite imbere ari ugukomeza gukorera Imana mu mbaraga imutije. Twabibutsa ko Laetitia D. Mulumba ari umuhanzikazi nyarwanda uba mu gihugu cy'u Bufaransa ari naho akorera umuziki. Amaze igihe kinini mu muziki wa Gospel, izina rye rikaba ryaratumbagijwe n'indirimbo yise 'Kwizera'. Yaje kumara igihe kitari gito yarasubitse umuziki, yongera kuwusubukura nyuma yo kurushinga n'umu producer ufte izina rikomeye mu muziki nyarwanda, Producer Bill Gates.


REBA HANO INDIRIMBO 'GAKONDO' YA LAETITIA D. MULUMBA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND