RFL
Kigali

Ibyo utari uzi! Lili Wayne akomoka muri Nigeria mu gihe Ludacris ari umunya-Gabon: Dore n’ibindi byamamare ku isi bituruka muri Ghana

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/06/2021 12:54
0


Umugabane wa Amerika wiganjemo Abirabura baturuka mu mugabane wa Afurika ariko bamwe muri bo ntibashobora gukeka igihugu cyo muri Afurika baturukamo usibye kubyumva nk’amateka yatewe n'ubucakara, gusa umuraperi Lil Wayne na Ludacris inkomoko yabo igenda imenyekana bakayihamya.



Mu minsi yashize, ni bwo umuraperi Lil Wayne yerekanye ko ashobora kuba yamenye igihugu cye cy’inkomoko mu murage w’abasokuruza be, agaragaza ko nibura 53% afite amaraso yo muri Nigeria aho yifuje no kuzahasura nk’igicumbi cy’umuzi we. Yewe no mu kiganiro Lil Wayne yagiranyena Televiziyo ya Revolt no mu kiganiro yagiranye na N.O.R.E. hamwe na  DJ EFN, yatangaje ko ari Umunya- Nigeria 53%.


Lil Wayne yemera ko ari Umunya-Nigeria 53%

Uyu muraperi w’ikirangirire ku isi, yagize ati: “Rangurura ijwi ubwire abo muri Nigeria, ibisokuruza byanyeretse ko 53% nkomoka muri Nigeria. Yego rwose! Njye na mama wanjye dukeneye kugira ikiganiro".

Nyuma y’ibi kandi wamenya ko n’undi Muraperi Ludacris ari Umunya-Gabon? 

Umuraperi w’umunyamerika Ludacris yabaye icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wemeye akaza muri Afurika gufata ubwenegihugu bw'aho akomoka. Christopher Brian Bridges uzwi nka Ludacris yizihirije kandi Noheri ya 2020 muri Gabon afitiye ubwenegihugu.


Umuraperi Ludacris yafashe ubwenegihugu bwa Gabon

Ludacris aherutse kunyarukira ku rukuta rwe rwa Twitter yerekana pasiporo ye ya Gabon, icyo gihe yemeje ko kandi ko nyina n'abakobwa be babiri na bo babonye ubwenegihugu bw'igihugu cya Gabon, igihugu gito cyo muri Afurika yo hagati gikungahaye kuri peteroli kuko ariho bafite ibisekuruza.

Mu myaka yashize kandi ibyamamare byinshi by’Abanyamerika byahawe ubwenegihugu bw'ibihugu bya Afurika bakomokamo. Muri Kanama 2019, umukinnyi wa filime na producer Samuel L Jackson na we yahawe pasiporo ya Gabon nyuma yo kwakirwa na Ali Bongo, Perezida wa Gabon, Ali Bongo. Ondimba

Icyamamare muri Amerika mu gutunganya Filime Samuel Jackson

Muri Gicurasi 2019, umunyarwenya n'umukinnyi wa filime Tiffany Haddish yagiye muri Eritrea aho yakuye ubwenegihugu bw'igihugu cye afitemo inkomoko.Mu Gushyingo 2020 ababikurikiranye neza , Ghana yakoze umuhango rusange aho Abanyamerika b’inkomoko y’Afuruika 126  bafashe ubwenegihugu bwa Ghana mu rwego rw’imyaka isaga  400 ishize Abanyafurika ba mbere bari mu bucakara muri Amerika ya Ruguru aho bari bafite insanganyamatsiko igiriti ‘Umwaka wo guhindukira’.

Naomi Campbell

Muri Ghana hari haje ibyamamare bishimangira ko bifiteyo inkomoko harimo umunyamideli ukomeye ku isi, Naomi Campbell, umukinnyi wa filime Lupita Nyong'o(ukomoka muri Kenya), umuhanzi, Akon hamwe na nyina wa Beyonce, Tina Knowles Lawson.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND