RFL
Kigali

Kuki nta terambere Umunyarwanda ugiye gukina umupira w’amaguru hanze agira, biterwa n’iki?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/06/2021 10:22
0


Umunsi ku wundi tubibona mu bihugu by’abaturanyi, aho abakinnyi bava ku rwego rumwe bakajya ku rundi rwiza kandi rushimishije, iyo mwene Kanyarwanda abonye ikipe yo hanze y’igihugu iyo ariyo yose biba ari ibirori, gusa igiteye inkeke ni uko nyuma y’igihe runaka wa mukinnyi agaruka mu gihugu yarasubiye inyuma cyangwa uw’intwari agasezera.



Iyo usubije amaso inyuma no mu myaka yo hambere, usanga nta mukinnyi w’umunyarwanda wabonye ikipe yo hanze, ngo ayikinire hashimwe urwego rwe bityo agende azamuka mu ntera, anifuzwe n’andi makipe akomeye nk'uko bisanzwe bigenda mu mupira w’amaguru.

Hari abakinnyi b’Abanyarwanda bakiniye amakipe yo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba, muri Afurika yose ndetse no hanze y’uyu mugabane, gusa icyo bose bahuriyeho ni uko nta wagaragaje iterambere mu mwuga we, ngo ave ku rwego rumwe agere ku rundi.

Umunyarwanda wagiye gukina hanze agahanyanyaza, yakiniye ikipe yamuguze byibiura imyaka itatu atandukana nayo, iyo atirukanwe, atizwa mu ikipe iciriritse nabwo yayigeramo akarushaho gusubira hasi, iyo bimuyobeye agaruka mu Rwanda cyangwa agasezera kuri ruhago burundu.

Ibi byashyize mu rujijo benshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abandi bawukurikiranira hafi, hibazwa niba koko mu Rwanda nta mpano zo gukina umupira w’amaguru zihari cyangwa niba hari indi mpamvu ibitera.

Hari abagiye bashinja abakinnyi b’Abanyarwanda kugira ubunebwe ntibakore ari nabyo bibagaruka, ndetse hari n’abavuze ko mu Rwanda nta mpano z’umupira w’amaguru zihari, ibyo bakina biri ku rwego rwabo ndetse haba habayeho guhatiriza, ariko se koko ni ukuri?

Bigenda gute kugirango Umunyarwanda ajye gukina hanze? Abifashwamo na nde?

Mu kumenya neza imvo n’imvano y’igitera umusaruro mucye ku banyarwanda bajya gukina hanze, tugiye kurebera hamwe inzira Umunyarwanda anyuramo kugira ngo ager kuri urwo rwego.

Nta gitunguranye ndetse kandi si bishya ko kugira intambwe utera bisaba ko hagira ubigufashamo. Ariko na none amahitamo mabi agira ingaruka ku buzima bwawe.

Mu Rwanda abize ibijyanye no gushakira abakinnyi amakipe (Scouting cyangwa Agent) ni bacye cyane ndetse bishoboka ko nta n’abahari nubwo usanga benshi babikora.

Uyu ni umwuga usaba ko uwukora aba yarawize neza, kuko bifasha wa mukinnyi gutegura ejo hazaza heza.

Usanga kenshi na kenshi abakinnyi b’Abanyarwanda bashakirwa amakipe hanzen’aba-Agent batabyize ndetse batanabisobanukiwe usanga baba bashyize inyungu zabo imbere, kuruta gutegurira umukinnyi ejo hazaza heza.

Aba ba-Agent usanga bashuka abakinnye ndetse bakanabeshya amakipe bagiyemo kugira ngo babone indonke, batitaye kubizakurikira nyuma.

Kenshi usanga umukinnyi yashakiwe ikipe itari ku rwego rwe, azamara umwaka cyangwa ibiri adakandagiye mu kibuga, cyangwa agashakirwa itazagira icyo imugezaho mu mwuga we.

Kutihangana no kugira inyota yo gukina hanze y’u Rwanda, bigwisha mu mutego abakinnyi batandukanye ndetse bikanagira ingaruka mbi ku mwuga wabo, ndetse bamwe bikanabaviramo kureka umupira w’amaguru burundu.

Iki ni ikibazo gikomeye kiri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, ndetse kimunga, kikanashyira igihu ku hazaza n’iterambere ry’abakinnyi bakina ruhago mu Rwanda.

Ni uruhe ruhare rw’umu-Agent mu iterambere ry’umukinnyi?

Abahanga mu mupira w’amaguru bavuga ko kugira uguhagarariye cyangwa ugushakia ikipe (Agent) mwiza usobanukiwe neza ibyo arimo bigena ejo heza h’umukinnyi ndetse n’iterambere rye mu mwuga we, ariko iyo ufite umu-Agent urajwe ishinga n’indonke atitaye ku hazaza hawe, agusenya ndetse atanasize inyuma impano yawe.

Umu-Agent niwe uhigira umukinnyi aho yajya agatuza, agakina umupira nta gitutu ndetse akanaboneraho kwigaragaza. Ibyo abikora mu rwego rwo gushaka iterambere ry’umukinnyi.

Umu-Agent afasha umukinnyi kugena amahitamo ye, bitewe n’ibihe arimo byamufasha kuva ku rwego rumwe ajya ku rundi kandi mu buryo bwunguka.

Uretse gushakira ikipe nziza ijyanye n’urwego umukinnyi ariho, umu-Agent ni umujyanama wa hafi w’umukinnyi ku bijyanye n’umwuga wo gukina umupira w’amaguru aba arimo.

Hakenewe iki, hakorwe iki kugira ngo Umunyarwanda ugiye gukina hanze agire iterambere rigaragara?

Ntabwo kugira impano yo gukina umupira w’amaguru bihagije ngo umukinnyi abe mwiza ndetse agire iterambere ageraho, kuko bisaba guhuriza hamwe imbaraga ndetse n’ibitekerezo mu kugena amahitamo meza yafasha umukinnyi kugera ku nzozi ze.

Hari ibigo byinshi ndetse n’abantu ku giti cyabo babisobanukiwe neza kandi babyize bafasha abakinnyi mu kubashakira amakipe ari ku rwego rwabo, kandi yabageza ku iterambere.

Igihe kirageze ko Abakinnyi b’abanyarwanda bakanguka bakarekana n’ababashuka biyita aba-Agent, baba babashakamo amaronko bagamije kwikururira no kwikubira inyungu, batitaye ku iterambere ry’umukinnyi.

Umupira w’amaguru mu Rwanda ukwiye guha agaciro ikijyanye na Scouting kuko ariryo pfundo ry’iterambere ry’umukinnyi mu muga we kandi kimufasha cyane.

Ibi kandi byanafasha ikipe y’igihugu kugira abakinnyi benshi kandi beza bakina hanze, bishobora kugira ingaruka nziza ku musaruro w’iyi kipe iba ihanzwe amaso n’abanyarwanda batari bacye.

Kugeza magingo aya nta munyarwanda uratera intambwe ngo agere mu ikipe iri ku rwego rushimishije





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND