RFL
Kigali

Gutambuka yambaye ikanzu ikozwe mu nyama, gufatwa ku ngufu: Ibiteye amatsiko kuri Lady Gaga

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/06/2021 14:40
0


Lady Gaga yagize igikomere gikomeye mu buzima cyo gufatwa ku ngufu arakibana ariko arakomeza kuri ubu atunze Miliyari zirenga 320 z’amanyarwanda. Mu mateka y’umuziki yagiye akora ibintu bitangaje hirya y’uduhigo tutagira umubare yaciye.



Lady Gaga yimuriye ibitaramo byari biteganijwe muri iyi mpeshyi mu mpeshyi y'umwaka utaha kuko yifuza ko abantu bazabyina bakizihirwa na cyane ko Album ye Chomatica ikoze mu buryo bubyinitse. Muri uku kwezi azashyira hanze zimwe mu ndirimbo ziriho izo yakoranye na bamwe mu bahagarariye ababana n'abifuza kubana bahuje ibitsina. Zizajya hanze ubwo kandi azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 10 ya Album yitwa Born This Way kuwa 28 Kamena 2021.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umuherwekazi ufite ikiganiro gikomeye kuri Televiziyo Oprah Winfrey, mu marira menshi ashoka ku matama yavuze ku gikomere igisebe cy’umufunzo yagize mu buzima bwe, avuga ku byamubayeho ubwo yari afite imyaka 19 agishakisha uko yazamuka mu muziki maze umwe mu bacuzi b’umuziki (Producer) akamufata ku ngufu.

Uwamufashe ntiyamuvuze izina rye kuko azi neza ko hari abumva ari ibintu byiza bamushyigikira ariko yongeraho ko atifuza kuzongera guhura nawe. Avuga ko byamufashe iminsi kugira ngo yongere kwiyubaka yaba mu buryo bw’umubiri no mu ntekerezo n'ubu amarira arira agaragaza ko atarakira.

Mu busanzwe yitwa Stefani Joanne Angelina Germanotta, akaba yaramamaye nka Lady Gaga mu muziki. Ni umuririmbyi, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filimi. Gaga yatangiye ataramira abantu kuva mu bwangavu bwe aririmba anabyina ahantu hanyuranye mu birori bya n’ijoro n'aho yize. Yize ibijyanye n’umuziki mu mushinga wiswe Arts 21 akomereza muri kaminuza ya New York nabwo yiga ibijyanye n’ubugeni mbere y'uko avamo agakomeza umuziki by’umwuga.

Nyuma y'uko amasezerano yari afitanye n’inzu y’umuziki ya Def Jam ahagaritswe, yatangiye gukorera inzu ikomeye mu muziki ku isi ya Sony nk’umwanditsi. Anakorana amasezerano n’inzu y’umuhanga mu muziki ukomoka muri Senegal ariko ukorera unatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Akon. Mu 2007 Gaga yahise ashyira hanze umuzingo wishimiwe bikomeye witwa The Fame wariho indirimbo zishimwe kuruta izindi nka Just Dance na Poker Face.

Yaje gusa n'igarurwa mu matwi y’abakunzi bayo mu ruhurirane rw’indirimbo rwiswe The Fame Monster hari mu mwaka wa 2009. Hariho izitwa Bad Romance, Telephone na Alejandro. Album ze 5 zaje mu za mbere kuri Billboard mu zikunzwe 200. Album ye ya kabiri yitwa Born This Way mu mwaka wa 2011 yakubise hasi amateka yose yari yarigeze kubakwa n'umuhanzi uwo ari we wese ukora injyana ya Electronic Rock na Techno Pop aho yagurishijwemo inshuro miliyoni na miliyoni mu buryo bwose bugurishizwamo umuziki.

Abifuje kuyibika ngo bajye bahora bayumva bihoraho mu cyumweru kimwe bifashishije murandasi, barenga miliyoni mu gihe kitagera ku cyumweru. Ku rukuta rugurishirizwaho umuziki rwa iTune yabaye iya mbere. Yagurishijwe ku muvuduko wo hejuru mu gihe gito. Iyakurikiyeho yitwa Artpop hari mu mwaka wa 2013 iyobowe n'indirimbo yitwa Applause. Adatinze mu mwaka wa 2014 yashyize hanze iyitwa Cheek to Cheek, maze iyitwa Joanne yo mu mwaka wa 2016 iza ikoze mu njyana ebyiri zikunzwe by’umwihariko mu gihugu cy’u Bwongereza, Country Pop na Soft Rock.

Hagati y’umwaka wa 2015-2016 yinjiye mu gukina filime ahera mu yitwa Hotel yamuhesheje igihembo mu bihembo byitwa Golden Globe. Yaje no kugaragara mu yitwa A Star Is Born yo mu mwaka wa 2018. Zimwe mu ndirimbo zagaragaye muri iyi filime akaba yarazigizemo uruhare by’umwihariko iyazamutse ikagera hejuru yitwa Shallow.

Ibi byamuhesheje agahigo ko kuba umugore wa mbere utsindiye ibihembo byinshi mu mwaka umwe mu bihembo binyuranye birimo Academy, Grammy, BAFTA na Golden Globe. Album ye yagiye hanze mu mwaka wa 2020 ni Album ya gatandatu yitwa Chromatica, ikaba yaramufashije kugaruka ku isoko akora indirimbo zibyinitse zirimo iyakoze ku mitima y'abatari bacye ku isi yitwa Rain on Me.

Ari mu banyamuziki ba mbere ku isi ibihangano byabo byagurishijwe cyane akaba n’umugore wa kane wo mu myaka ya 2010 mu bagurishije kurusha abandi. Ari mu b'imbere bafite ibihembo byinshi aho kugeza ubu afite ibihembo 12 bya Grammy, akaba muri bacye basohotse inshuro nyinshi ku rutonde rwa Guiness rw’abanyaduhigo barenze ku isi. Ari mu banditsi bacye b’indirimbo bakomeye muri Amerika no ku isi aho agaragara yahawe ishimwe rya SHOF (Songwriters hall of fame) kimwe na CFDA (Council of Fashion Designers of America). Yabaye umuhanzi w’umwaka wa 2010 mu bihembo bikomeye mu muziki bya Billboard kimwe n’icy'umugore w’umwaka wa 2015.


Lady Gaga yagiye asohoka ku ntonde zitandukanye mu bihe bitandukanye zikorwa n’ikinyamakuru cya Forbes kimwe n’urutonde rw'abavuga rikijyana ijana ku isi rw’ikinyamakuru cya Time mu 2010 na 2019. Ari mu bagore b'ibihe byose ijana bakomeye mu bijyanye n’imideli. Ni umwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu akaba n'umwe mu batanga ubufasha mu bihe bitandukanye ku bafite ibibazo batandukanye.

Agaharanira kandi imibereho myiza y’abafite ibibazo by’imitecyerereze kimwe n’uburenganzira bw’ababana n'abifuza kubana bahuje ibitsina. Afite umuryango udaharanira inyungu wo gufasha urubyiruko, kuzahura imibereho y'ababana n’ibibazo by’imitecyerereze no kurwanya ivangura. Mu mwaka wa 2019 yatangije kompanyi ikora ibijyanye n’ubwiza.

Ibintu bindi bidasanzwe wamumenyaho byaranze ubuzima bwe

Lady Gaga agendana igikombe cy’icyayi aho ajya hose, umuco wo kunywa icyayi yawukuye kuri Nyina umubyara, kugendana igikombe cy’icyayi asomaho uko abyifuje bituma yumva ameze nk'uri mu rugo.Yitiriwe kandi itsinda abamo ry’abanyamideli, Abakurikirana iby'amajwi, imyambarire ryitwa Haus of Gaga.Yize kandi azi gucuranga bikomeye kimwe mu bikoresho by’umuziki byifashishwa bikanakundwa n’abatari bacye Album ye yitwa The Fame yaciye agahigo iza ku mwanya wa mbere muri Canada, UK n’ahandi hatandukanye kimwe n'uko yahataniye ibihembo 6 bya Grammy ikegukana bibiri.

Lady yaserutse yambaye ikanzu y’inyama, uyu umuteguro wagarutsweho cyane mu bitangazamakuru bitari bicye, uba na kimwe mu mateka y’urubyiniro kitazibagairana

Mu mwaka wa 2016 yaserutse imbere y’imbaga yambaye hafi y’ubusa kuri tapi itukura

Agira gahunda yo gufasha ababaye no kubagira inama gahunda ayishyiramo atari macye buri mwaka








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND