RFL
Kigali

'Gutwika' byahozeho! Abantu 6 b’ibyamamare babeshye ko byapfuye kandi ari bazima

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/06/2021 12:23
0


Mu mateka, hari ibintu byinshi bitangaje byagiye bibaho ariko ibyagiye bitangaza abantu benshi ni uburyo abantu bari bazwi bagiye bahimba ko bapfuye bagamije kongera kuvugwa mu bitangazamakuru, gucika igitutu cya rubanda cyangwa ibyaha.



Dore abantu 6 bari bazwi cyane bagiye bahimba impfu zabo.

1. Timothy Dexter: N'ubwo wenda ushobora kuba utarabyumvise, ariko uyu mugabo yari azwi cyane mu myaka ya 1800, akaba ari umwe mu babeshye ko yapfuye. Yaretse ishuri afite imyaka 8, agira amahirwe arakira cyane ndetse ni we mukire wa mbere wari muri leta ya Boston muri icyo gihe. 

Gusa nk'uko babivuga, amafaranga ntabwo agura umuco rero abandi batunzi bari bakomeye ntabwo bigeze bamwemera kuko yagiye kure yiyita Imana. Nyuma rero yo kumara imyaka myinshi batamwemera, yashatse kumenya uburyo buri muntu yamwiyumvaga maze ahimba ko yapfuye ndetse anategura ikiriyo. Ibi byatumye abona uko abantu bamufata.

2. John stonehouse: Uyu yahoze ari umudepite mu Nteko Ishingamategeko y'ub= Bwongereza. Yaje kubeshya ko yapfuye arohamye muri leta ya Miami muri leta zunze ubumwe za Amerika mu 1970. Yashakaga gutangira ubuzima bushya n'umugore we ariko yari amaze igihe afatwa agafungwa kubera ubucuruzi butemewe n'amategeko maze ahungira muri Australia yiyise Joseph Markham.  Gusa ibikorwa bye bigayitse byaje gutahurwa maze nyuma y'umwaka arafatwa afungirwa mu Bwongereza ariko nyuma gato ararekurwa asoje igihano cye.

John Stonehouse yari umudepite mu Nteko Ishingamategeko

3. Igor Vorotinov: Ni umwe mu bafite ikirego kizwi cyo guhimba urupfu mu myaka ya vuba aha. Uyu mugabo ukomoka muri leta ya Minnesota muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yatse ubwishingizi bw'ubuzima mu 2010. Nyuma gato polisi yo muri iyo leta, yatangaje ko yabonye umurambo w'uyu mugabo maze bituma ikigo cy'ubwishingizi yari yagannye cyishyura miliyoni 2 z'amadorali ku muryango we. Nyuma y'imyaka 3, ikigo cya FBI cyakiriye amakuru y'uko yahimbye urupfu ndetse ko ari muzima atuye mu gihugu cya Ukraine n'amazina mashya bituma afatwa akatirwa n'inkiko muri 2015.

Igor yari umwe mu bazi guhimba urupfu

4. Alexander I wo mu Burusiya: Rimwe na rimwe, gutahura ko umuntu yahimbye urupfu bishobora gutwara imyaka cyangwa se n'ikinyejana. Mu myaka ya vuba, yabayeho kwibaza ku rupfu rwa Tsar Alexander I, warezwe na nyirakuru maze akaza kubeshya ababyeyi be ko yapfuye mu mwaka wa 1825. Abashakashatsi b'Abarusiya bari kwiga ku nyandiko ya Alexander I ndetse n'umumonko (ubwoko bw'aba Monko) wari uzwi nka Feodor Kuzmich kuko amakuru avuga ko abo babiri ari umwe.

Alexander we yihinduye umumonko

5. Belle Gunness: Ni umwe mu bantu bakanganye bazwi cyane mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, azwi cyane ku kazina Lady Bluebeard. Abarirwa ko yarashe abantu bari hagati ya 40 na 180 mu buzima bwe bwose. Nyuma y'ibyo byose yahimbye urupfu rwe ko yapfiriye mu muriro. N’ubwo byasaga naho yapfuye, umukozi we yavuze ko ahubwo yacitse nta n’igikomere afite. N’ubwo umurambo wabonetse utari ufite umutwe, uwo mukozi yakomeje avuga ko wari umurambo w'undi mukozi. Mu myaka yakurikiyeho, abantu batandukanye bagiye bavuga ko bamubona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Belle yarashye abantu bari hagati ya 40 na 180

6. William George: Yamenyekanye cyane atari uko gusa yiyishe ahubwo kuko ari nawe wari wiyishe. Yahamagaye polisi, avuga ko yishe umuntu ndetse imodoka ye isangwa aho yari iparitse, ibye byose byari biri mu rugo bimeze  neza mu rwego rwo gukomeza ikibazo kuko yari afite ubwishingizi bw'ubuzima bungana na miliyoni y'amadolari. Ariko ibi ntibyamuhiriye kuko ibyangombwa byose byagaragazaga ko ari muzima maze arafatwa akatirwa imyaka itanu.

Ibi byose ntibikiri bishya kuko abantu basigaye bashaka ubwamamare aho basigaye bihimbira ibintu kugira ngo ibyo bagiye gukora bimenyekane bitewe n’uburyo babanje kubyamamaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu mvugo isigaye igezweho ngo ni ‘Ugutwika’. Ibi ariko bikagira ingaruka iyo utahuwe abantu bakabimenya ndetse hakabaho n'igihe ibyo wakoresheje ushaka ubwo bwamamare (Gutwika) warenze ku mategeko akakugonga. Mu Rwanda naho hari bamwe mu bantu bikwekwa ko babeshye ko bapfuye mu bihe byashize.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND