RFL
Kigali

Urugamba ku gikombe cya shampiyona rurakomeje: Rayon Sports na APR FC mu Bugesera, AS Kigali i Rubavu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/06/2021 11:13
0


Nyuma y'uko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Primus National League’ ihagaritswe igihe gito kubera ikipe y’igihugu yarimo ikina imikino mpuzamahanga ya gicuti na Central Africa, kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021, irasubukurwa hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu.



Urugamba rutoroshye uyu munsi ruri kuri Stade ya Bugesera saa 15h30’ aho Rayon Sports iza kwesurana na Police FC y’umutoza Haringingo Francis. Nyuma yo gutsinda Bugesera FC inayirusha cyane ku mukino w’umunsi wa kabiri ibitego 3-1, Rayon Sports yahigiye gukura amanota atatu kuri Police FC nayo iri muri kuruse y’igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Ku mukino w’umunsi wa kabiri, Police FC yatsinze Marines ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera. Mbere yaho saa sita zuzuye, Bugesera FC ku kibuga cyayo iraza kwakira APR FC iheruka kunganya na AS Kigali 1-1, ni umukino umutoza Abdu Mbarushimana uheruka kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri izamugeza mu 2024 atoza Bugesera Bugesera, ashaka gutsinda kugira ngo ahe ibyishimo abafana n’abakunzi b’iyi kipe iheruka kwandagazwa na Rayon Sports kuri iki kibuga.

AS Kigali iheruka kwirangaraho ikanganya na APR FC ku mukino w’umunsi wa kabiri, irabarizwa i Rubavu, aho iza gukina na Rutsiro FC saa 15h00’. Ntabwo umutoza w’iyi kipe yo mu karere ka Rutsiro yagaragaje gukotana, Bisengimana Justin, yifuza kuwutakaza kuko ashaka amanota atatu azatuma asoza uyu mwaka w’imikino ari mu makipe meza, nubwo AS Kigali ibizi neza ko iri muri kuruse y’igikombe kandi kukigeraho harimo no gutsinda umukino bafitanye na Rutsiro.

Uko amakipe aza guhura mu bahatanira igikombe

15h00: Espoir FC vs Mariness (Stade Rusizi)

12h00: Bugesera v APR FC (Stade Bugesera)

15h30: Police FC vs Rayon Sports (Stade Bugesera)

15h00: Rutsiro FC vs AS Kigali (Stade Umuganda

Amakipe ahatanira kutamanuka

15h00: Mukura VS Etincelles (Stade Huye)

15h00: Kiyovu vs Musanze (Stade Mumena)

15h00: Sunrise vs Gasogi United (Stade Nyagatare)

15h00: AS Muhanga vs Gorilla Fc (Stade Muhanga)

APR FC irahabwa amahirwe yo kwisubiza igikombe cya shampiyona

Rayon Sports na AS Kigali muri kuruse yo kwambura igikombe APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND