RFL
Kigali

Cricket: Imbere ya Minisiti Aurore Mimosa, u Rwanda rwakatishije itike ya 1/2 mu mikino yo Kwibuka T20 Women Tournament

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/06/2021 21:24
0


Imikino yo Kwibuka T20 Women Tournament yakomeje kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rutsinda umukino warwo wa 2 wanatumye rubona tike ya 1/2.



Kuva kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena i Gahanga ku kibuga cya Cricket, hari kubera imikino ngarukamwaka yo kwibuka T20 Women Tournament. Ni mikino kuri iyi nshuro yitabiriwe n'ibihugu 5 birimo u Rwanda, Kenya, Nigeria, Botswana na Namibia.


Minisiti ubwo yageraga ku kibuga 

Kuri uyu munsi u Rwanda rwakinaga umukino wa 3 ubwo rwatsindaga amanota 108 ku 102 ya Nigeria. Umukino witabiriwe na Minisiti wa Siporo Aurore Mimosa wari uhageze ku nshuro ya mbere kuva iyi mikino yatangira.


Namibia niyo iyoboye urutonde

Hanriette Ishimwe ni we wabaye umukinnyi w'umukino u Rwanda ruhita rukatisha tike ya 1/2 ku mugaragaro. Kuri uyu wa 4 u Rwanda rurakina na Kenya, mu gihe Botswana igura na Nigeria.



Hanriette Ishimwe wabaye umukinnyi w'umukino


Minisiti asuhuza abakinyi b'u Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND