RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance yifurije isabukuru nziza icyamamare D'banj anagaragaza ko amufata nk'umuvandimwe we

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/06/2021 8:05
0


Umukinnyikazi w'umunyarwanda usigaye ukinira mu kibuga kigari cya filimi muri Nigeria yifashishije Instagram maze asaba ubufasha anaboneraho kwita izina icyamamare mu muziki wegukanye ibihembo mpuzamahanga birimo BET na MTV.



Yitwa Oladapo Daniel Oyebanjo yavutse kuwa 09 Kamena 1980 yamamara ku izina rya D’banj. Akomoka mu gihugu cya Nigera, ni umunyamuziki, umuririmbyi akaba n'umwanditsi w’indirimbo, umuraperi n’umushabitsi. Afite ibikombe n’ibihembo bitagira ingano harimo n'icyo yahawe mu mwaka wa 2007 nk’umuhanzi mwiza w’umwaka kandi w’umunyafurika mu bihembo bikomeye mu muziki bya MTV byatangiwe ku mugabane w’uburayi.

Niwe muhanzi wazamuye umuziki wa Nigeria kenshi bamugarukaho ba Davido, Wiz Kid na Burna Boy nk'umunyabigwi watumye bagera ku byo bagezeho byose. Yabaye kandi umuhanzi mwiza na none w’umwaka wa 2009 mu bihembo bya MTV ahembwa nk'umunyafurika igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bihe bya BET hari mu mwaka wa 2011. Atsindira icy’umuhanzi wagurishije ku rwego rwo hejuru umuziki we mu mwaka wa 2014 mu bihembo byitwa World.

Yahawe icy'umuhanzi wazanye impinduramatwara mu muziki wa Africa muri 2015 mu bihembo bya MTV. D'banj ntawuzigera yibagirwa indirimbo ye yihariye impeshyi yose ya 2012 yitwa Oliver Twist yaje no ku mwanya wa kabiri mu ndirimbo zikunzwe mu Bwongereza.

Ubwo yagiraga isabukuru y’amavuko, mu bayimwifurije harimo Isimbi Alliance wamamaye muri filimi nyarwanda bikamuhesha amahirwe yo kubengukwa n’ikibuga gikomeye muri filimi ku Isi cya NollyWood kimwe muri bitatu bikomeye ku isi.Umunyarwandakazi wamamye muri filimi nyarwanda kuri ubu uri gukina mu zo muri Nigeria, yifurije isabukuru nziza D'banj anamwita umuvandimwe. 

Alliance yise amazina iki cyamamare mu magambo yaherecyesheje videwo bari kumwe amwifuriza isabukuru y’amavuko asaba abamukurikira kumufasha kumwifuriza umunsi mwiza. Yagize ati ”Ndabasabye mumfashe kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko musaza wanjye D’banj.”

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND