RFL
Kigali

Byiringiro Lague uku kwezi kurasiga ari mu ikipe nshya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/06/2021 12:26
0


Rutahizamu w'Amavubi Byiringiro Lague azatangira ukwezi kwa Nyakanga abarizwa mu gihugu cy'u Busuwisi mu ikipe ya Neuchatel Xamax FCs.



Rague w'imyaka 21 y'amavuko, aherutse kwerekeza mu gihugu cy'u Burusiya, aho yari afite ubutumire bw'ikipe ya FC Zurich ariko birangira atayisinyiye ahubwo yerekeza mu ikipe yo mu cyiciro cya 2 muri iki gihugu.

Byiringiro Lague uheruka kongera amasezerano mu ikipe y'ingabo z'igihugu agomba gufasha iyi kipe mu mikino ya Shampiyona, nyuma akazafata indege yerekeza muri Switzerland akitegura umwaka mushya w'imikino.

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira ku makipe ashaka igikombe tariki 22 Kamena 2021 bucyeye bwaho tariki 23 ni bwo biteganyijwe ko Byiringiro Lague azurira indege. Neuchatel Xamax FCs Byiringiro Lague agiye kwerekezamo yashinzwe 1970 ikaba ikina icyiciro cya 2.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND