RFL
Kigali

Abantu bacitse ururondogoro banibasira Tiwa Savage wasohokanye n'inshuti ze bakarira Miliyoni 22 Frw

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/06/2021 11:23
0


Umunya-Nigeria w’umuririmbyi Tiwa Savage amafaranga ye yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga anatuma benshi bamwibasira bavuga ko ibyakozwe ari nko guta umutwe.



Umunya-Nigeri kazi w’imyaka 41 Tiwa Savage ari mu b'imbere kandi bakunzwe mu muziki wa Afrika. Yize mu bwami bw’u Bwongereza ku myaka 11 aho yigiye amashuri abanza mu mujyi mugari ukanaba n’umurwa mukuru, London. Uretse gukora umuziki by’umwuga guhera mu mwaka 1996 yanize anaminuza mu bijyanye n’umuziki muri kaminuza ya Kent. Kuri ubu afite umwana umwe.

Uyu munyamuziki rurangiranwa Tiwa Savage akaba yatigishije imbuga nkoranyambaga bamushinja guta umutwe, abandi bati 'arasesagura' n’abandi bacika ururondogoro mu buryo butandukanye. Ibi bikaba byabaye nyuma y'uko agiye ku rukuta rwe rwa Instagram agasangiza abamukurikira amashusho ye n’inshuti ze bari kuryoshya mu kabyiniro kamwe.

Muri bimwe mu byatangajwe akaba ari uko uyu mugore mu masaha macye yahamaze yakoresheje arenga miliyoni 22 z’amanyarwanda. Mu yakoreshwa muri Nigeria (Naira) ni miliyoni 9.4.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND