RFL
Kigali

Super Manager yahishuye ko imyaka 3 yari ishize akorana na Meddie Kagere yamwungutseho miliyoni 35 n'imodoka-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/06/2021 16:45
0


Umuhanzi Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager yemereye INYARWANDA ko amasezerano ye na Kagere Meddie yarangiye kandi ko ubu afite gahunda mu bakinnyi bakiri bato.



Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye nyuma y'umukino wahuje u Rwanda na Central Africa kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kamena 2021, Kagere Meddie yabajijwe ku bijyanye n'akazoza ke muri Simba, yemeza ko akiri umukinnyi wa Simba kandi ko nta muntu umuhagarariye mu mategeko kugeza ubu. 

InyaRwanda Tv twifuje kuganira na Super Manager, ngo atubwire kubivugwa kuko byari bisanzwe bizwi ko ariwe uhagarariye uyu mukinnyi na we atwemerera ko amasezerano ye yarangiye tariki 5 Kamena 2021 ariko yongeraho ko Meddie Kagere atamwihakanye.

Yagize ati" Meddie ntabwo yanyihakanye, nta n'ubwo yanyemeye, yavuze neza mu kinyabupfura kuko buriya Kagere Meddie ni umukinnyi urangwa n'ikinyabupfura. Meddie Kagere twasinyanye amasezerano mu 2018, amasezerano y'imyaka 3 yagombaga kurangira tariki 5 Kamena 2021bivuze ko rero amasezerano yanjye na we yarangiye". 

"Njye mfite amasezerano musinyisha anyicaye iruhande rero ni uburenganzira bwe bwo kongera gukorana nanjye cyangwa kudakorana nanjye. Meddie Kagere ndamushimira namukuyeho amafaranga menshi agera kuri Miliyoni 35, gusa nanjye namuhesheje amafaranga menshi yahinduye ubuzima bwe."

Umuhanzi Super Manager kandi atangaza ko Kagere muri Simba byamuhinduriye ubuzima. Ati: "Kagere Meddie yakinaga umupira w'amaguru udasobanutse, ntabwo yari yarigeze yishimira umupira w'amaguru, aho yabaga mu ikipe mbi zimunyaga. Kuri ubu navuga ko namuhaye amasaziro meza kubera;

Ko namuhaye amafaranga menshi atigeze abona, agura inzu kubera njye wamushakiye ikipe nziza ariko nanjye yanyubakiye izina kuko aho ngiye hose ndavuga nti ninjye uhagarariye Meddie Kagere". Meddie Kagere ari mu mwaka we wa nyuma muri Simba bivugwa ko ashobora kogera amasezerano muri iyi kipe cyangwa akerekeza muri mucyeba Yang African.

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA SUPER MANAGER 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND