RFL
Kigali

Pamella umukunzi wa The Ben na Cycy mu banyarwandakazi bambariye Mushambokazi mu bukwe bwe-AMAFOTO 15

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:8/06/2021 20:57
0


Ubukwe ni ikimenyetso gihamya urukundo hagati y’abantu babiri baba biyemeje kubana akaramata. Buri wese bitewe n’urwego ariho agira uko abutegura, cyane ko aba ari umunsi udakunze kuboneka mu buzima kuko umuntu akenshi aba yemerewe gukora ubukwe inshuro imwe mu buzima.



Hari ubukwe buba ugasanga buravuzwe cyane bitewe n’impamvu zitandukanye, ababambariye, ibyakoreshejwe mu bukwe ndetse n’ababwitabiriye cyane cyane iyo ari abantu baazwi biryohera igisata cy’imyidagaduro cyane. Jordan Mushambokazi ni umukobwa witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ariko ntiyabasha kugira igihembo na kimwe yegukana muri iryo rushanwa, gusa abasha kujya mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero.

Muri uko kwitabira umwiherero ari naho umubano we n’izindi nshuti zitandukanye uva, uyu mukobwa yamenyanye n’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2018 ndetse anabasha kumenyana na bamwe muri bo babanaga mu cyumba kimwe ndetse n’abo birirwanaga umunsi ku munsi.


Uwicyeza Pamella umukunzi wa The Ben ari mu bambariye Mushambokazi

Muri abo bakobwa harimo bamwe bambariye uyu mukobwa ku munsi we udasanzwe mu buzima bwe barimo Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda akaba umukunzi wa The Ben; Mutesi Aisha witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, Mukabashambo Phionah nawe uherutse muri Miss Rwanda n’abandi batandukanye.

Ku itariki 04 Ukwakira 2020, ni bwo Karim yafashe irembo ndetse icyo gihe Mushambokazi yakiriwe mu idini ya Islam uyu Karim yari asanzwe abarizwamo. Mushambokazi abajijwe impamvu yahisemo guhindura idini, yavuze ko byatewe n’uko yabonaga umugabo we ashikamye kumurusha.

Cycy wagaragaye mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi barimo Platini na Andy Bumuntu

Icyo gihe Mushambokazi yavuze ko uyu musore bamenyanye bagahita bafata umwanzuro wo gukundana.

Mu mwaka wa 2018 Jordan Mushambokazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyepfo, abasha kugera muri 20 bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira igihembo na kimwe yegukana.











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND