RFL
Kigali

Injira mu bukwe bwa Miss Mushambokazi wambariwe n’abarimo Miss Pamella, Buravan, Tizzo na Olvis-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:8/06/2021 17:01
0


Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.” Ni jambo riboneka mu gitabo cy’Itangiriro 2:18.



Jordan Mushambokazi uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021 mu birori byabereye muri Kigali Serena Hotel, yahamije urwo akunda Mbonyumuvunyi Karim mu birori byari byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021. Ni mu gihe gusezerana imbere y’Imana byabaye tariki 30 Mutarama 2021.

Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda barimo abahanzi, abakinnyi b’amafirime na bamwe muri ba nyampinga bari kumwe na Mushombokazi mu irushanwa rya Miss Rwanda. Buravan ni umwe mu bahanzi baririmbye muri ubu bukwe. Tariki 04 Ukwakira 2020, ni bwo Karim yafashe irembo ndetse icyo gihe Mushambokazi yakiriwe mu idini ya Islam uyu Karim yari asanzwe abarizwamo.

Mushambokazi abajijwe impamvu yahisemo guhindura idini, yavuze ko byatewe n’uko yabonaga umugabo we ashikamye kumurusha. Icyo gihe Mushambokazi yavuze ko uyu musore bamenyanye bagahita bafata umwanzuro wo gukundana.

Pamella umukunzi wa The Ben mu bambariye Mushambokazi

Ati “Karim namukundiye ko ari umusore unkunda, w’umukozi kandi ufite gahunda Twamenyanye mu 2018, nyuma gato ya Miss Rwanda". Mu mwaka wa 2018 Jordan Mushombokazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyepfo, abasha kugera muri 20 bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira igihembo na kimwe yegukana.

Buravan, Tizzo, Olvis bari mu bambariye Karim


Zimwe mu modoka zakoreshejwe mu bukwe bwa Mushambokazi na Karim








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND