RFL
Kigali

Minisitiri Vincent Biruta yasabye gushyiraho amategeko ku bakomeje gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2021 13:21
0


Imbuga nkoranyambaga zikomeje kubera bamwe umutwaro n’ubukire ku bandi. Zijyanye n’ikinyejana cya 21, aho muntu agendana ikoranabuhanga mu ntoki adashobora kumara iminota ibiri adakojeje urutoki muri telefoni iz’ubwenge (Smartphone) nk’ubwa muntu.



Zahaye ijambo umuturage w’i Bweyeye kugera ku muturanyi w’ibigo by’itumanaho. Hamwe n’imbaraga zidasanzwe, ushobora kuburara ariko ntiwabura ayo kugura internet ngo udasanga hari ibyavugiwe mu Isi y’umudugudu wibarujemo utamenye.

Imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Youtube, Instagram n’izindi zinyuzwaho amakuru atandukanye, bisaba uzikoresha gushungura.

Youtube ni nyambere! Ni urubuga rucuruza amashusho rwakuruye benshi, ubyutse mu gitondo afite micro na camera itabona neza ararwana no kubona ibyo ashyiraho ngo ‘views’ zizamuke amafaranga anyuzwe muri Banki Nkuru y’Igihugu amugereho.

Gushaka ‘Views’ kuri Youtube bijyanye n’inkuru mpimbano, amafoto n’amashusho by’urukozasoni, imitwe y’inkuru itajyanye n’ibyo umuntu yavuze n’ibindi byinshi bikurura benshi babireba bintuba ariko bakabireba.

Hari amwe mu mashusho akurwa kuri Youtube bitewe n’ibirego by’abantu, cyangwa se konti zigafungwa. Muri Mata 2021, urubuga rwa Youtube rwafunze konti ya Prophet TB Joshua wo muri Nigeria witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni nyuma y’uko arezwe n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu watanze amashusho (Video) agaragaza Joshua asenga agira ngo ‘akize’ abatinganyi (abaryamana bahuje ibitsina).

Urubuga rwa Facebook narwo rwakuyeho ubutumwa Prophet T.B Joshua n’amashusho agaragaza umugore urimo gukubitwa inshyi, mu gihe Joshua we yavugaga ko ari kumukuramo ‘imyuka mibi’.

Tariki 01 Kamena 2021, Perezida wa Nigeria Bwana Buhari yashyize ubutumwa kuri konti ye ya Twitter avugamo iby’intambara yabaye muri Nigeria kuva mu 1967 kugeza mu 1970. 

Ubutumwa bwe bwahise bukurwa kuri Twitter. Umuvugizi wa Twitter yavuze ko ubwo butumwa “bwarenze ku mategeko ya Twitter”.

Bwana Buhari yanenze bikomeye ubuyobozi bw’uru rubuga, avuga ko ari “Ugukoresha amategeko mu buryo butandukanye bitewe n’uwo uri we.”

Ibi byatumye Leta ya Nigeria ihita isaba ibigo by’itumanaho muri Nigeria, gukora uko bishoboye abakoresha Twitter ntibongere kuyigeraho.

Muri Mutarama 2021, Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritswe gukoresha imbuga za Twitter na Facebook. Ni nyuma yo kwandikaho agaragaza ko ashyigikiye abigaragambije bateye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Mu kiganiro cy’Abanyarwanda baba mu mahanga cyari mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye kuri Televiziyo Rwanda, ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko itumanaho ryashoboje buri wese kugira ibyo atangaza ntawe ubanje kureba ‘niba bikwiye cyangwa byubahirije amategeko’.

Avuga ko imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube, abantu bazikoresha bavuga ibyo bashaka, bigateza ikibazo kuko nta mategeko ahamye abigenga, ashobora kwifashishwa mu kugenzura ibinyuzwaho.

Yavuze ko abashyira amafuti kuri Youtube ari nabo bagira umubare munini w’abafatabugizi babikurikirana umunsi ku munsi.

Ati “…Kandi rero ikindi kibazo kizana nabyo muzarebe abashyira amafuti kuri za Youtube ni nabo bagira ababakurikirana benshi. Usanga aribo bakurikirana benshi. Byaba ari ibitutsi, byaba ari ibitavugwa mu ruhame…usanga aribo bakurura abantu benshi.” 

Yavuze ko bazakorana n’inzego zitandukanye kugira ngo hashakishwe uko hajyaho amategeko agenderwaho n’imirongo migari mu guhana abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube.

Akomeza ati “…Ni ukuzakomeza gukorana n’abandi kugira ngo dushake uburyo hajyamo amategeko agenderwaho, imirongo ntarengwa, ibyemezo bishobora gufatirwa ababikoresha nabi, murabona no kuri za Twitter muri iki gihe bagenda bagerageza ngo uyu ngu yarengereye bakamuhagarika igihe kingana iki, ariko ntabwo ari amategeko ariho azwi agenderwaho mu buryo mpuzamahanga.”

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ni umwe mu bagizweho ingaruka n’ikoreshwa nabi ry’urubuga rwa Youtube.

Ku Cyumweru tariki 6 Kamena 2021, shene ya Youtube yitwa Faster TV Show yakoze inkuru y’iminota 4 n’amasegonda 56’ ivuga ko Israel Mbonyi yitabye Imana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry asubiza ubutumwa Patycope kuri Twitter, yihanganishije uyu muhanzi anavuga ko ibihuha, basebya abandi bakwiye kwitonda kuko hari ingingo z’amategeko zihana iki cyaha.

Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n'Ubutwererane Vincent Biruta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène n’Umunyamakuru wa RBA Basile Uwimana mu kiganiro n'Abanyarwanda baba mu mahanga kiri mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Uhereye ibumoso: Jeanine Munyeshuli, Umunyarwanda wabaye mu Busuwisi akaba n’umushakashatsi, Bernadette Mukahaza wahoze mu ngabo zatsinzwe (EX FAR) n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard

Minisitiri Dr Vincet Biruta yasabye ko hajyaho amategeko agenderwaho ku bakomeje gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yagaragaje itegeko rihana umuntu utangaza ibihuha

Umuhanzi Israel Mbonyi yabitswe ari muzima

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE, MINISITIRI VINCENT YAVUGIYEMO KO HAKWIYE GUSHYIRWAHO AMATEGEKO AGENGA IMBUGA NKORANYAMBAGA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND