Ni nyuma y'aho tariki 6/6/2021 imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda zatangiye guhererekana amakuru mabi ku muhanzi Israel Mbonyi avuga ko yitabye Imana kandi atari ukuri ahubwo ari ibihuha. Uyu muhanzi yamaganiye kure ibi bihuha avuga ko ari muzima ndetse yabwiye InyaRwanda ko adaheruka no kurwara ibicurane.
Abantu bakataje gukoresha urubuga rwa Youtube aho bashyiraho ibintu
bitari byo rimwe na rimwe kugira ngo abantu babirebe ari benshi kandi ari
ibihuha bikomeye, bimaze gufata indi ntera aho bica n’umuntu akiriho mu
gushitura abantu ngo bumve amakuru y’ibinyoma bityo babone za 'Views'.
Israel Mbonyi yabitswe ari muzima
Israel Mbonyi wabitswe n’urukuta rwa Yoube rwitwa ‘Faster Tv Show’ yatangarije
itangazamakuru ko ntacyo bimubwiye yewe ko n’uwabikoze yashakaga amaramuko,
anaboneraho kumwifuriza gutera imbere. Abatari bake bumvaga ko uyu muntu agomba
gukurikiranwa agatabwa muri yombi kuko yakoze icyaha, gusa Mbonyi ibyo kurega
nyiri iyi shene ya Youtube yamubitse ntabikozwa.
Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira Thierry yihanganishije Israel Mbonyi
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira
Thierry, abicishije kuri Twitter ye, yihanganishije uyu muhanzi wabitswe ari muzima
anahishura ingingo y’itegeko ryari kugonga uwamubitse.
Yagize ati: "Ni icyaha ku muntu ukora ibyaha yifashishije
ikoranabuhanga agatangaza ibihuha bishobora gutera ubwoba, imvururu cyangwa
ibishobora gutuma umuntu atakarizwa ikizere, iyo umuntu ahamwe n’iki cyaha
ahanishwa ingingo ya 39, agafungwa imyaka iri hagati 3-5 n’ihazabu y’amafanga y’u
Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe
ariko zitarenze 3, Rero ntabwo bikwiye, Israel Mbonyi ihangane".
TANGA IGITECYEREZO