RFL
Kigali

Menya byinshi ku mugore w’ikirango cy’uburanga ”Sex Symbol” mu kibuga cy'ab'uburanga cya Holly Wood

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/06/2021 6:55
0


Ku myaka 37 ni we mukinnyikazi wa filimi ufite ibihembo byinshi mu mateka kandi akaba ku mwanya wa mbere w'abafite filimi zinjije agatubutse. Ari ku mwanya wa cyenda mu binjije umusaruro rusange w'agatubutse muri filime mu bihe byose ku isi.



Scarlett Ingrid Johanson wavutse kuwa 22 Ugushyingo 1984 ni umukinnyi wa filimi akaba n’umuririmbyi. Yabaye umukinnyikazi wa filimi winjije agatubutse ku isi hagati ya 2018 na 2019, yasohotse inshuro nyinshi ku rutonde rw’ikinyamakuru cya Forbes rw’ibyamamare ijana byinjiza agatubutse.

Umugore ufatwa nk'ikirango cy'uburanga, Scarlett Johansson

Filime ze zagiye zinjiza akayabo ka miliyari zigera kuri 14.3 by’amadorali, bimugira umugore wa mbere ku rutonde rw’ibihe byose ufite filime zinjije agatubutse. Yanabaye uwa cyenda mu byamamare by’ibihe byose byagize filime zinjije agatubutse mu isi ya rurema.

Johanson niwe mugore wahanganiye anabona ibihembo byinshi mu mateka y’ibyamamare n’abakinnyikazi ba filime. Harimo ibihembo bya Tony, BAFTA, yanahanganiye mu bihe bitandukanye ibihembo bya Academy.

Umukinnyikazi wa filime ufite ibihembo byinshi wanahataniye byinshi ku isi

Uyu mugore wegukanye na none bitanu bya Golden Globe yatangiye kwiyumvamo ko agomba kuzaba umukinnyi wa filimi mu bwana bwe, atangira kujya akinira mu nzu ya Off Broadway iherereye muri Manhattan yakira abari hagati 100 na 499 baje gukurikira imyiyereko wakwita ikinamico.

Anagaragara muri komedi zakinwe mu myaka 1994 byaje no gutuma mu mwaka 1996 ku nshuro ya mbere agaragara muri filime yitwa Manny&Lo. The Horse Whisperer yo mu 1998 niyitwa Ghost mu mwaka wa 2001. Johansson yatangiye gukina byeruye aho yanakinaga ibyo asabwe byose harimo n'iby'abakuze.

Bwa mbere atangira iyi mikinire hari mu mwaka wa 2003 mu yitwa Lost in Translation byanatumye atsindira igihembo cye cya mbere ku myaka 19 yonyine. Yaje no guhita ahatanitanira ibindi bihembo birimo Golden Globe kubera filime yari amaze kugaragaramo Lost na Girl wongeyeho iy’urubyiruko yitwa A Love Song for Bobby yo muri 2004.Yakinnye kandi mu mwaka wa 2005 muri filimi yandikanye ubuhanga bukomeye yitwa Match Point yo mu mwaka wa 2006 kimwe n'iyitwa The Prestige yo mu mwaka wa 2006 udasize Vicky Cristina Barcelona yo muri 2008.

Yakoze kandi imizingo y’indirimbo igera kuri ibiri irimo Anywhere I Lay My Head yo muwa 2008 na Break Up yo mu wa 2009, zose zikaba zarafashe imyanya y’imbere muri magana biri zikunzwe ku rukuta rusumba izindi rwa Billboard.

Mu mwaka wa 2010 yasusurukije abitabiriye imyiyereko ikomeye mu kinamico izwi nka Broadway. Aza no guhita ashyira hanze filimi yitwa View from Bridge yamuhesheje amahirwe yo kwegukana igihembo cya Tony nk’umukinnyikazi mwiza w’umwaka mu bazi gkina n’abandi.

Yagiye atangira gukina muri filimi yitwa Black Widow yamamaye bikomeye y’inzu ikomeye mu zitunganya filime ya Marvel. Kimwe no mu yitwa Iron Man 2 byatumye izina rye ritumbagira rigera ku gasongero. Johansson yagaragaye muri filime y’ubuhanga bukomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga yitwa Her hari mu mwaka wa 2013. Mu mwaka wa 2013 akora iyitwa Under the Skin, 2014 Lucy, 2017 Ghost in the shell.

Marriage Story 2019 yatumye ahatanira ibihembo bitandukanye kimwe n'iy’umugore w’ibana, Jojo Rabbit 2019. Uyu mugore kandi akora ibikorwa bitandukanye byo gufasha imbaga nyamwinshi mu kibuga kigari cya Hollywood. Afatwa nk’umugore w’uburanga butangaje kandi ukurura abatari bacye.

Yashyingiranwe inshuro zigera kuri 3. Mu mwaka wa 2008-2011 yashyingiranwe na Ryan Reynolds naho mu mwaka wa 2014-2017 ashyingiranwa n’umushabitsi w’umufaransa banafitanye umwana w’umukobwa. Kuva mu mwaka wa 2020 ari kumwe n’umunyarwenya Colin Jost.

Ku myaka ye 37 ni we ufite ibihembo byinshi mu mateka y'abakinnyi ba filime b'abagore








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND