RFL
Kigali

Umwarimu yategetse abanyeshuri kugendesha amavi mu mabuye kugeza igihe bacitse ibikomere hitabazwa abaganga-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/06/2021 11:11
0


Ni kenshi cyane, umwarimu ashobora guhana umunyeshuri akoresheje akanyafu cyangwa kumupfukamisha, ariko biba bibabaje guhana umunyeshuri ugamije kumwangiza nk’uko umwarimu Nzeyimana Espérée wigisha ku kigo Ecofe Ngobeke mu Burundi yirukanwe azira guhana nabi abanyeshuri.



Uyu mwarimu yahagaritswe nyuma y'uko ahaye igihano abanyeshuri cyo kugenda bafukamye ahantu harimo amabuye kuko batari gutsinda neza Igifaransa. Nzeyimana Espérée wo kuri Ecofo Ngobeke muri zone Mubuga komine ya Gitega ari mu maboko ya Polisi kuva tariki 6/6/2021.


Leta y'u Burundi ikimara kubona uburyo aba banyeshuri bahawe igihano kiremereye, Nzeyimana Espérée yahise ahagarikwa nyuma y'uko abanyeshuri bagera kuri 24 bakomeretse bikomeye ku mavi. Ubuyobozi bw'iryo shuri buvuga ko uwo mwarimu yarangije kwigisha igifaransa noneho abaza abanyeshuri icyo basigaranye mu mutwe birabananira, ahita abahana muri ubwo buryo.


Aba banyeshuri nyuma yo gupfukamishwa bagakomereka, bananiwe kugenda ni ko kwitabaza abaganga baza kubashyiraho ibipfuko ku mavi banabasiga umuti ugabanya uburibwe no kubyimba nk’uko Jimberemagazine ibitangaza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND