RFL
Kigali

Mr Eazi na Joeboy bakomeje kuryoherwa n’ubuzima bwo muri Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/06/2021 14:20
0


Umuhanzi Oluwatosin Ajibade uzwi nka Mr Eazi na Joseph Akinfenwa Donus uzwi nka Joeboy bakomoka muri Nigeria bamaze igihe mu Rwanda bakunda kugaragara batembereye ndetse baryohewe n’ubuzima bwa Kigali.



Muri iki gitondo aba bahanzi ndetse n’inshuti zabo, abari kubakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zabo bari kuryoherwa n’ibihe byiza bari kubasangiza umunsi ku munsi dore ko nabo badasiba kubigaragaza. Kugeza ubu ikigezweko kuri aba bahanzi muri iki gitondo batembereye ahazwi nko kuri Meraneza hamaze kumenyekana cyane kubera amafarasi ahaba, imigozi itandukanye ushobora kugendaho uri mu kirere ndetse no kumasha ukoresheje umuheto.


Mr Eazi na Joeboy bakomeje kuryoherwa n'ubuzima bwa Kigali

Aba bahanzi kandi hari aho bagaragara bari kugenda n’amaguru mu muhanda w’igitaka mu bigaragara neza ko bashaka kugenda n’amaguru bareba imisozi iri ahirengeye na cyane ko Meraneza ari ku musozi n’ubundi witaruye Kigali.

Mr Eazi ari ku rutonde rw’ibyamamare byaje kureba imurikagurisha ry’umugabane ryo ku wa 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena Mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) yabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere i Kigali. 

Mr Eazi yaherukaga mu Rwanda mu 2017 mu gitaramo cy’umunsi wo kwibohora, zimwe mu ndirimbo ze zizwi cyane ni Leg Over, Dance for You, Body, Skintight, Hollup n’izindi.

Joeboy uri mu Rwanda yasohoye Album yise ‘Love&Night’ anahatanira ibihembo bya ‘The Headies Award for Next Rated’. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Bad Girl’ yasohoye mu 2017, ‘Don’t call me back’, ‘All for you’ n’izindi.

Mu 2020 yasohotse ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yatangiye guhangwa amaso na benshi abicyesha indirimbo ye yise ‘Baby’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 11 ku rubuga rwa Youtube.

Ni umuhanzi w’umuhanga ufite ijwi ryihariye rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere. Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza.

Joeboy ku wa 28 Gashyantare 2020 yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda, yerekwa urukundo n'abakunzi b'ibirori bari bitabiriye Kigali Jazz Junction yahuriyemo n'abarimo Davis D washimangiye ko akunzwe y'urubyiruko ku rwego rwo hejuru.

Joeboy aherutse kuvuga ko agiye gusohora indirimbo, yaba isohotse ari mu Rwanda akiyongera kuri J.Cole na Mr Eazi nabo bagiye bazisohora ari i Kigali








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND