RFL
Kigali

Ngiyo indirimbo 'Djigi Djigi' umuraperi Big Boss asize akoze akayitura Ama G The Black-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/06/2021 11:11
1


Tariki 7 Ukuboza 2020, ni bwo INYARWANDA yagiranye ikiganiro n’umuraperi Big Boss avuga ku ndirimbo yise Djigi Djigi yarimo ategurira abakunzi be. Uyu mugabo witabye Imana tariki 6 Kamena 2021, yarayiduhaye gusa avuga ko azayisohorana n’amashusho, icyakora urupfu ntiruteguza kuko yapfuye aya mashusho atarafatwa.



Big Boss yari umwe mu bagabo bari bamaze kumenyerwa cyane kubera uburyo yari abyibushye ndetse n’uburyo yasetsaga. Uyu mugabo waherukaga muri sitidiyo ya Captain P akora indirimbo ayita Djigi Djigi, icyo gihe aganira na InyaRwanda.com yanze kugira byinshi atangaza kuri iyi ndirimbo avuga ko abakunzi ba muzika bazayibonana n’amashusho yabo.

Yagize ati “Iyi ndirimbo yanjye umuntu wa mbere nyituye mbere y’uko mvuga ikindi kintu ni Ama G The Black, nk’umwe mu bahanzi nemera kandi wigeze kunsaba gukorana indirimbo nawe. Ndamusaba kuzayumva noneho agategura neza tukazakorana indirimbo nziza iri ku rwego rwiza".

"Abanyarwanda nabo ndabasaba kunshyigikira iyi ndirimbo bakazayumva, bakayumvisha n’abandi kugira ngo ibashe kugera kure kandi ndabizi ko izabashimisha kuko niteze ko izagera ku mitima yabo. Ntabwo nahita mvuga izina ryayo mu rwego rwo kubatera amatsiko ariko bayitegure kuko ni indirimbo ikoze neza”.

Djigi Djigi Big Boss asize akoze yumve hano

Big Boss yanze kuyivuga gusa ashimangira ko amashusho yayo azayakorana n’abakobwa babiri aribo Samingo na Sonia bazwi mu karere ka Rubavu bijyanye n’uburyo ngo bari baberewe n’ariya mashusho n'ubwo atigeze afatwa kuko yahise ahura n’ikibazo cy’uburwayi kugeza ubwo aviriye mu buzima.

Ubwo burwayi bwatumye amashusho y'iyi ndirimbo adafatwa, gusa asize indirimbo irangiye. Uyu mugabo yari yayiduhaye we ubwe ngo na cyane yari yarangiye isigaje gukorerwa amashusho gusa. Iyi ndirimbo yakorewe kwa Captain P ukorera mu karere ka Rubavu. Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura Big Boss usize abagore babiri uzaba mu micye iri imbere.


Soma iyi nkuru Big Boss avuga ku ndirimbo ye Djigi Djigi

UMVA HANO DJIGI DJIGI BIG BOSS ASIZE HANZE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mawuwa2 years ago
    aruhucyire mumahoro twamukundaga





Inyarwanda BACKGROUND