RFL
Kigali

Ihere ijisho ubwiza n'ikimero cya Miss Elsa, Liliane na Meghan bagiye ku kirwa cyo mu nyanja y'u Buhinde-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/06/2021 12:47
0


Iminsi ibiri yanyuma igize icyumweru, ikunze kuba umwihariko kurusha iyindi bitewe n'uko nta kazi kenshi kaba karimo ndetse kuri bamwe aba ari iminsi yo gusohoka no kwinezeza n'inshuti.



Ariko n'ubwo bimeze gutyo iyi minsi yakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 aho ubu kwegerana cyangwa gukoranaho hasigaye hiyambazwa abashinzwe umutekano, bitandukanye na mbere aho wasangaga iyo wasohotse ntukore ku muntu mwaba mwazanye cyangwa mutazanye mu gihe mugiye gutangira kubyina bitararyohaga nk'uko benshi babivuga.

Iradukunda Liliane Nyampinga w'u Rwanda wa 2018 ku mucanga ku kirwa

Abenshi babihinduriye umuvuno aho usigaye usanga bamwe bafashe umwanya bakigira ahantu hitaruye bakahamara iminsi ku buryo bari bwisanzure mu buryo ubwo ari bwo bwose byanze bikunze.

Bose bagiye hasi ku mazi

Ibi ab'inkwakuzi barimo ba nyampinga 3 ari bo Iradukunda Elsa, Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan babibonye kare maze bafata rutemikirere berekeza ku nyanja y'u Buhinde ku karwa bita Maldives kuri Hotel bita Kaani iherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Srilanka n’u Buhinde, ku kirwa cyagenewe kuruhukiraho, bajya kwirira ubuzima banogera muri icyo kirwa ibintu neza Elsa yumva cyane dore ko hari n’amashusho amugaragaza ari hasi mu nyanja.

Nimwiza Meghan Nyampinga w'u Rwanda wa 2019 ku gafoto ko ku nyanja

Iradukunda Elsa hasi mu nyanja, koga akibira ni ibintu bye!

Muri uko kurya ubuzima nk'abana b'abakobwa bakunda ifoto bagombaga kwifotoza bagasangiza inshuti n'abavandimwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ibintu bitakigorana cyane kubera ko telefone zigezweho zabyoroheje.


Iradukunda Elsa Nyampinga w'u Rwanda wa 2017 na bagenzi be

Ubwiza bwabo butangaje bwatangiye kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga ku babashije kubona aya mafoto n'amashusho batangira kubahundagazaho amagambo abereka ko babishimiye, abandi berekana ko bakunze ubwiza bwabo ndetse bakabyerekanira mu gusangiza abandi amafoto bashyizeho.

   

Iradukunda Liliane yishimira ubuzima bwo ku kirwa

Mu butumwa butandukanye bwagiye bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z'aba bakobwa abenshi batangariraga ubwiza n'ikimero cyabo. Hari uwitwa Paccy we yagize ati "Uri mwiza cyane" ashyiraho n'akamenyetso ko gutangara









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND