Ubushize Paul yatubwiye ko hari abasobanura urukundo nk’umukino w’amakarita, abandi bakarusobanura nk’urusimbi. Mu by’ukuri urukundo ni ikintu gitangaje. Brian we yakundanye n’umukobwa wamubeshyaga barabyarana nyuma akajya amuta akigendera Brain agasigara wenyine nk’aho atigeze arongora.
Brian yahuye n’uruvagusenya! Brian ni umugabo w’umugore
umwe n’umwana umwe. Agira urukundo ku buryo nawe ubwe yiyibagirwaga ariko
agakunda uwo basezeranye kubana akaramata nyamara we akamwumva yarangiza
akamuca inyuma amaze gusohoka cyangwa bagasohekera rimwe, buri wese aciye mu
muryango w’inzu yabo na cyane ko inzu yabo yagiraga imiryango ibiri isohoka. Niba
wasomye neza aba bombi baracunganaga bihagije ariko umwe abeshya undi.
Mu rwandiko Brian yandikiye umufasha we Angel
yaranditse ati” Mama! Rukundo rwanjye, rukundo rwanjye kuva kera, mukunzi
nakunze nkiri umusore none dore maze kubyara rimwe ubu sinkiri umusore ukundi
nabaye umugabo kuko nasezeranye nawe akaramata, twasezeranye urwa burundu none
dore ruri kuba urw’isegonda naryo rituzuye.
Rukundo maze iminsi ndi njyenyine, maze iminsi nirirwa
nkutegereje, nkagukumbura twicaranye, nkagukumbura nkubona nyamara wowe, iyo
wicaye uba wimara irungu na cya gitelefoni cyawe kinini naho njye amasazi ariyo
ari kumbuza kukureba kuko mba ntaguheruka, dore ubu umukoro w’umwana ni njye
usigaye awukosora. Uragenda ukagaruka bucyeye, uragenda ntunavuge, ese rukundo
ntuzi ko nkukunda ?”.
N'ubwo Brian yavugaga aya magambo ariko yasaga nk'uri kwasa igishyitsi cyumye kera cyane, Angel rwose yabaga yashyizemo bimwe bumviramo umuziki mu matwi maze akamwima umwanya. Urukundo rw’aba bombi rwari rumeze nk’umukino w’amaguru gusa abafana babaga bahishwe uko uri kugenda kuko nta n'umwe wemeraga ko babanye nk’injangwe n’imbeba n’ubwo ingaragaro yabo ariyo yabagaragazaga neza bageze muri rubanda. Brian yaricaraga akarira, ndetse akarira cyane amarira akisuka akongera akiyumanganya.
Umunsi umwe Brian yagiye kureba umubyeyi wa Angel maze
amubaza icyo yakora nyuma y’ibyo umwana wabo yarimo amukorera. Mu kumugira inama
umva ibyo yamubwiye maze nawe ubyumvireho niba koko ufite uwo mubana ukabona
ntashobotse cyangwa ukabona urambiwe kubana nawe cyangwa ukaba uzi inshuti yawe
byabayeho cyangwa uwo muziranye wenda kurushinga uzamubwire aya magambo.
INAMA KU NKURU:
Umubyeyi wa Angel yaramwicaje maze aramubwira ati “Tega amatwi mwana wanjye.
Urukundo warusobanuye uko washakaga mu gihe wakundanaga n’umukobwa wanjye maze
ushukwa n’uko yasaga n’uko uramushaka ndetse wemera no kuza arakunyereka ariko burya
nawe ushobora kuba wari uzi neza uko umukobwa wanjye ateye. Icyo gihe wagombaga
kuba warafashe umwanzuro mwiza wagombaga kuba warafashe umwanzuro utazatuma
wicuza none ubu njye urabona ko ntacyo nagufasha, baga wifashe.
Erega wagombaga kumureka, nanjye ubwanjye nabonaga
ntazamushobora ariko wibuke ko mwana wanjye nigeze kukubwira uko umwana wanjye
ateye, ubwo mwazanaga kunsura, ndibuka ko nakwihereranye nkakubaza inshuro
nyinshi nkubaza niba koko wemeranya n’imyanzuro yawe. Nibyo urukundo rwawe
rwaraguhumye ruguhuma amaso, none dore. Ubutaha mwana wanjye ntuzashukwe n’amasura
y’ubwiza kuko budatindana n’iminsi n’ubwo atari bose”.
Kuva icyo gihe Brian yize ko agomba kwakira ingaruka
zo kutumva ndetse no gukurikira isura y’ubwiza bwari ku mwari Angel wari warananiye n’ababyeyi be. Mbere yo kubana n’umuntu uba ukwiriye kubanza
kumugenzura mu nzira ze zose, numuzana kubera ubwiza bwe bw’inyuma gusa, byanga
bikunze uzicuza, rero ntuzifuze kwicuza mu rukundo, hitamo neza.
TANGA IGITECYEREZO