RFL
Kigali

Rubavu: Umuraperi Big Boss yitabye Imana

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/06/2021 11:32
0


Habanabashaka Thomas wamamaye nka Big Boss wari umuraperi ubyibushye kurusha abandi mu Rwanda ndetse akaba n'umukinnyi wa Filime, amakuru aravuga ko yamaze gusezera mu isi y’abazima, akaba ari inkuru yatangajwe n'abo mu muryango we.



Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari umaze kuba kimenyabose kubera uburyo yasetsaga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, yasakaye hose mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 6 Kamena 2021. Umwe mu bari inshuti ze zahafi akaba umunyamakuru wa RBA (Radiyo Rubavu) Joe Kubwimana yabyutse yandika kuri konti ye ya Facebook iby’agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu musore avuga ko atazamwibagirwa. 


Yagize ati “Breaking News: Big Boss mwakunze muzana muri Game yarangije kwitaba Imana, iyi nkuru inciye umugongo kubera uburyo kubyakira bizangora cyane”.

Samingo, umudamu wo mu karere ka Rubavu, wakoranye ibiganiro byinshi na Big Boss ndetse bakanakinana filime nawe mu gitondo cyo kuri iki cyumweru yabyutse atangaza ko atewe agahinda n’urupfu rwa Big Boss ndetse avuga ko atazapfa kubyakira. Ati ”Kuki nkomeza umva inkuru mbi mu matwi yanjye koko Mana, wampinduriye nkumva n’inziza byibuze ko ibi atari byo ubu koko uragiye nawe”. Samingo yatangarije InyaRwanda ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wababaje benshi, yayamenyeshejwe n’umuvandimwe wa nyakwigendera.


Amakuru avuga ko Big Boss yitabye Imana nyuma y'uko yari mu Mujyi wa Kigali. Ikindi ni uko yari yarakize dore ko hari haciye igihe bitangarijwe abanyarwanda ko arembeye mu bitaro bya Gisenyi. Uyu mugabo agiye amaze gukora indirimbo yise Djigi Djigi nk’uko twabagejejeho inkuru y’integuza yayo tariki 7 Ukuboza 2020 aho yagarutse ku muhanzi Ama G The Black. Yari umwe mu bagabo bisanzuraga cyane agakunda kuganira na bose.

Imana imuhe iruhuko ridashira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND