Abana biga ku ishuri rya Rega Catholique riherereye mu Karere ka Nyabihu bari bivuganye umwarimu wabo bakoresheje amabuye. Aba bana bakoze ibi bivugwa ko n’ubundi bari barananiranye muri iki kigo nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iri shuri Uwimana Jean Marie Vianne.
Iki gikorwa cyo gutera ibuye umwarimu wabo cyabaye ejo taliki 4 Kamena 2021. Mu kiganiro uyu muyobozi w’ishuri rya Gs Rega Catholique Uwimana Jean Marie Vianne yahaye itangazamakuru yavuze ko iki gikorwa cyabaye koko ndetse avuga ko arimo kubikurikirana ngo amenye imvo n’imvano yabyo na cyane ari igikorwa cyakozwe n’abana bagera kuri batatu ariko ngo basaga n’abarananiranye n’ubundi.
Ati: “Ni byo icyo kibazo cyarabaye, byabaye nagiye mu nama ariko ndimo kugikurikirana kugira ngo menye neza icyabiteye, kugira ngo abo banyeshuri batinyuke umwarimu wabo byanatumye ibuye ry’umwe rimufata".
Yakomeje avuga ko ari igikorwa cyakozwe n’abanyeshuri batatu bateye amabuye mu ishuri, rimwe rifata umwarimu wabo. Mu gihe yari abajijwe igihano cyahabwa abanyeshuri mu gihe icyaha cyabahama, uyu muyobozi w’iri shuri, yavuze ko bagomba kubigeza mu rwego rubishinzwe, hagahanwa uwo ariwe wese waba warabigizemo uruhare.
Yongeraho ko imyitwarire yabo banyeshuri itari myiza dore ko bari barananiranye mu kigo. Ubusanzwe ibigo by'abihaye Imana ntibakunda kwemera ko umunyeshuri ukoze amakosa aguma mu kigo, arirukanwa, bishobora kuba bimwe mu bihano bishobora guhabwa abo banyeshuri. Kugeza uyu mwarimu watewe ibuye ntacyo yabaye gusa yabyimbiwe nk’uko bigaraga ku ifoto ye.
TANGA IGITECYEREZO