RFL
Kigali

Nyabihu: Ku ishuri rya Rega Catholique abana batatu bari bivuganye umwarimu wabo bakoresheje amabuye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/06/2021 6:59
5


Abana biga ku ishuri rya Rega Catholique riherereye mu Karere ka Nyabihu bari bivuganye umwarimu wabo bakoresheje amabuye. Aba bana bakoze ibi bivugwa ko n’ubundi bari barananiranye muri iki kigo nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iri shuri Uwimana Jean Marie Vianne.



Iki gikorwa cyo gutera ibuye umwarimu wabo cyabaye ejo taliki 4 Kamena 2021. Mu kiganiro uyu muyobozi w’ishuri rya Gs Rega Catholique Uwimana Jean Marie Vianne yahaye itangazamakuru yavuze ko iki gikorwa cyabaye koko ndetse avuga ko arimo kubikurikirana ngo amenye imvo n’imvano yabyo na cyane ari igikorwa cyakozwe n’abana bagera kuri batatu ariko ngo basaga n’abarananiranye n’ubundi.


Ati: “Ni byo icyo kibazo cyarabaye, byabaye nagiye mu nama ariko ndimo kugikurikirana kugira ngo menye neza icyabiteye, kugira ngo abo banyeshuri batinyuke umwarimu wabo byanatumye ibuye ry’umwe rimufata".

Yakomeje avuga ko ari igikorwa cyakozwe n’abanyeshuri batatu bateye amabuye mu ishuri, rimwe rifata umwarimu wabo. Mu gihe yari abajijwe igihano cyahabwa abanyeshuri mu gihe icyaha cyabahama, uyu muyobozi w’iri shuri, yavuze ko bagomba kubigeza mu rwego rubishinzwe, hagahanwa uwo ariwe wese waba warabigizemo uruhare.

Yongeraho ko imyitwarire yabo banyeshuri itari myiza dore ko bari barananiranye mu kigo. Ubusanzwe ibigo by'abihaye Imana ntibakunda kwemera ko umunyeshuri ukoze amakosa aguma mu kigo, arirukanwa, bishobora kuba bimwe mu bihano bishobora guhabwa abo banyeshuri. Kugeza uyu mwarimu watewe ibuye ntacyo yabaye gusa yabyimbiwe nk’uko bigaraga ku ifoto ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank2 years ago
    Ariko rero,leta ikwiye kwisubiraho ku myanzuro imwe n'imwe. Ireme ry'uburezi mushakira abana b'ibirara ni irihe? Ni ibi mwumva bizabaha abantu bazayobora igihugu mu myaka iri imbere? Ubu umwana ukora ibi ku ishuri, iwabo ho aba akora iki? N'ubundi ko imisoro yacu ari yo itunze infungwa n'abagororwa,bibasaba iki ngo ngo na bene aba bajyanwe Iwawa na Gitagata! Ese ubu murareba mukabona iyo ari yo motivation ya mwarimu!?
  • umuhoza floriane 2 years ago
    Birababaje cyane kubona abanyeshuri bubahuka gukora aya mahano? Bakwiye guhanwa.
  • Manzi Abraham2 years ago
    Birababaje ariko umuco wo kudahana urimo uratuma abana bitwara nabi rwose (Abadirecteur )bagerageze bite ku mategeko ashyirwe mu bikorwa kuko igihugu cyacu kigendera ku mategeko
  • Turatsinze jean2 years ago
    Si aho gusa kuko ninaha muri kamonyi mumurenge wa nyarubaka abana bashatse gutera umwarimu amabuye bamuhora ko ngo abakanira cyane urumvako umuco wikinyabupfura wagabanutse
  • HAKIZIMANA Felicien2 years ago
    Nukuri birababaje jye mbona tutari kurerapee





Inyarwanda BACKGROUND