Minisiteri ya Siporo yashyize ahagaragara amabwiriza azagenderwaho hasubukurwa ibikorwa bya Siporo n’imikino hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021, nibwo Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza azagenderwaho yibanda ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 31 Gicurasi 2021, yashyizeho amabwiriza mashya yo gusubukura ibikorwa bya Siporo n’imikino harimo n’ikinirwa hanze hatari mu mazu y’imikino.
Aya mabwiriza mashya akubiyemo ibice bibiri, harimo areba abakora Siporo muri rusange n’andi areba abanyarwanda n’abaturarwanda mu kubungabunga ubuzima hirindwa icyorezo cya Covid-19.
Siporo zimwe zihuza abantu batabigize umwuga, zakomorewe ariko zishyirirwaho amabwiriza yihariye.
TANGA IGITECYEREZO