RFL
Kigali

Hehe n'umubyigano w'imodoka! Muri Kigali hagiye gushyirwamo utumodoka tutagira abashoferi dutwara abantu mu kirere

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/06/2021 16:11
1


Mu gihe nta gihindutse, mu myaka 5 iri imbere muri Kigali hazaba hari utumodoka dutwara abantu mu kirere tutagira abashoferi kandi dukoresha imirasire y'izuba. Ni umushinga wa miliyari y'amadorali, uzafasha u Rwanda guhanga imirimo ku basaga ibihumbi bitanu ndetse no gukemura ikibazo cy'umubyigano w'imodoka muri Kigali.



Uko imyaka ishira ni ko abatuye Umujyi wa Kigali barushaho kwiyongera, bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2050 abawutuye bazikuba gatatu bakagera ku 5,200 kuri kilometero kare imwe, bavuye ku 1778 bariho mu 2020. Ubu bwiyongere bw'abatuye Kigali n'abayigenda bufatwa na bamwe nk'intandaro y'umubyigano w'imodoka. Ni ikibazo kigaragara mu mihanda itandukanye yo muri Kigali cyane cyane mu masaha ya mu gitondo abantu bajya mu kazi na nimugoroba bataha.

Umushoferi witwa Nsengimana Regis yagize ati “Nk'umushoferi iyo mpagurutse Nyabugogo kugira ngo ngere Kacyiru biba bigoye cyane. Nko kuva Nyabugogo ugera i Remera ubundi dukoresha iminota 15 iyo nta mubyigano uhari, ariko iyo uhari ushobora no gukoresha iminota 40.”

Mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye, abahanga mu by'imiturire n'iterambere bemeza ko ubwiyongere bw'abaturage bugomba kujyana n'ubw'ibikorwa remezo nk'imihanda. Ubu Guverinoma y'u Rwanda ikomeje imishinga yo muri urwo rwego harimo n'idasanzwe yo kubaka imihanda ica mu kirere, ndetse n'ikoranabuhanga ryo gukoresha imodoka zitagira abashoferi nazo zinyura mu kirere.

Minisitiri w'ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete avuga ko imwe muri iyo mishinga izatangira mu gihe cya vuba kuko ingengo y'imari yayo yamaze kuboneka mu gihe indi inayo iri mu nyigo. Ku ikubitiro kompanyi mpuzamahanga yo muri Amerika 'Vuba Corporation' ikaba yaramaze gusinyana na Guverinoma y'u Rwanda amasezerano azatuma iyo kompanyi izana izo modoka zigenda mu kirere, nyuma yo kubaka ibikorwa remezo byazo kuko zikoresha imirasire y'izuba.

Umuyobozi w'iyo kompanyi ari nawe wayishinze, Paul Klahn avuga ko uyu mushinga uzarangira ushowemo miliyari y'amadorali, ni ukuvuga miliyoni 1,000 z'amafaranga y'u Rwanda. Mu mujyi wa Kigali hazaba hari utwo tumodoka tugendera mu kirere turi hagati ya 2,000 na 3,000 bitarenze muri 2026 nta gihindutse.

Yagize ati “Ku ikubitiro turifuza gushora imari muri Vuba Corporation kugira ngo twubake icyicaro gikuru n'ibijyanye n'igerageza tubanza gukora, nyuma tuzakurikizeho gushora imari muri uyu mushinga kuko ni ishoramari riremereye. Iri koranabuhanga rizaba rikora kuri bibiri bya gatatu by'Umujyi wose bivuze ko ari umushinga ugera muri miliyari y'amadorali mu gihe byose byaba birangiye, ariko ukaba uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro.”

“Twavuga ko nka kilometero 140 z'inzira izo modoka zizajya zikoresha bivuze ko ari nk'imodoka ziri hagati ya 2000 na 3000. Icyiciro cya mbere cyizaba ari 10%, ikaba ari intangiriro ntoya kugira ngo twubake, tugerageze ndetse tuvugurure ibyo dukora bibe byiza kurushaho. Turifuza ko mu 2024 ibikorwa bizaba byatangiye ndetse umushinga wose w'ibyo tugomba kubaka mu mujyi bikazadusaba byibura indi myaka ibiri. Twamaze gukora imbanzirizamushinga ku buryo hari imirimo igera ku 5000 izavuka muri uyu mushinga wose.”

Inzira y'izo modoka yubakwa ku mihanda isanzwe ikoreshwa n'imodoka zo ku butaka, gusa yo ikubakwa mu kirere hakoreshejwe ibyuma bijya kumera nk'amapoto y'amashanyarazi. Imodoka imwe itwara abagenzi bari hagati ya 4 na 6 ikaba yihuta ku muvuduko ushobora kugera kuri kilometero 100 ku isaha.

Kompanyi Vuba Corporation iziyandikisha nka kompanyi nyarwanda ndetse bimwe mu bikoresho izakoresha muri iri koranabuhanga bikorerwe mu Rwanda, ku buryo serivisi zayo zizagera ahandi mu bihugu bya Afurika ziturutse mu Rwanda.

Src: Inkuru ya Divin Uwayo RTV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jean de dieu manzi 2 years ago
    mubwire amavubi arakina uyumunsi?





Inyarwanda BACKGROUND