RFL
Kigali

Indwara y'agahinda gakabije yatumye Naomi Osaka w’ibiro 75 atazongera kuganira n'abanyamakuru

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:1/06/2021 17:32
0


Indwara y’agahinda ni imwe mu ndwara zo mu mutwe irangwa no guhora umuntu yihebye, nta cyizere cy'ubuzima, ibishimisha abandi bikamubera umubabaro byose biganisha ku bitekerezo byo kwiyahura.



Biragoye ko umuntu ubana n'ibi bibazo yatura ngo abivuge gusa umukinnyikazi wa kabiri ku isi mu mukino wa Tennis ukomoka mu Buyapani Naomi Osaka yatuye avuga ko agahinda gakabije kamurembeje ari nako kamusunikiye gusezera mu irushanwa rya French Open 2021.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, Naomi yuriye indenge ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza mu Bufaransa aho yari yitabiriye irushanwa yanahabwaga amahirwe yo kwegukana.

Icyakora umutima we wari uboshywe n'intimba n'agahinda gakabije. Nta muntu uzi neza inkomoko y'aka gahinda k’uyu mukobwa w'imyaka 23 gusa icyizwi n’uko ngo yatangite kukagira mu 2018, bivuze ko akamaranye imyaka 3.

Abanyamakuru batandukanye bahuza ibya ka gahinda n'ibibazo Naomi asanganwe mu muryango we. Gusa, aganira na RFI yarabihakanye avuga ko ntaho bihuriye.

Ati "Ni ibibazo byanjye bwite bidafite aho bihuriye n'umuryango wanjye. Numva ntarabohoka kubivugaho gusa uko itangazamakuru ribitangaza nabyo bishengura umutima.”

Kuba itangazamakuru ryurira ku bibazo by'uyu mukobwa biri mu byatumye yanga gukorana ikiganiro n'Abanyamakuru kuri iki cyumweru ubwo yarasoje umukino wamuhuje na P. Tig ahita acibwa n'abategura irushanwa ibihano bihwanye na 15,000 by’amadolari y'Amerika.

Ibi byakururiye Naomi Osaka guhita yandikira abategura irushanwa asezera akanavuga ko na mbere yo kwitabira French Open yari yarandikiye abategura irushanwa ko atazigera aganira n'abanyamakuru yaba mbere na nyuma y'umukino.

Mu butumwa yageneye abanyamakuru Naomi yagize ati “Benshi muri mwe turaziranye, ndanabakunda gusa muranzi neza ko ndi umuntu wiyitaho cyane kandi ubana n'impugenge zo gutinya kuvuga mu ruhame, mu mbabarire munihanganire ibihe ndimo, ndabizi ko nzongera kuba wa mukobwa ushikamye.”

Naomi Osaka, umukinnyi wa Cricket wo mu Buyapani yatangaje ko yasezeye French Open 2021.  

Naomi w’ibiro 75 yabwiye itangazamakuru ko akeneye igihe cyo kwitekerezaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND