RFL
Kigali

Afurika y’Epfo: Abakora umurimo w’uburaya basabye ko butakomeza kwitwa icyaha

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:30/05/2021 19:16
0


Abagera kuri 200 bakora umurimo w'uburaya bigabije imihanda y'umujyi wa Johannesburg ku wa Kane basaba ko uburaya butakomeza kwitwa icyaha.



Dudu Dlamini uri mu bakora umuriro w’uburaya wari wambaye inkweto zikoreshwa muri ‘Hiking’ n’ikanzu ndetse, yavuze ko ari yo myambarire ye yo mu kazi, kandi ko atari ngombwa kwambara inkweto ndende cyangwa udukanzu tugufi kugira abone abakiriya.

Mu kiganiro yagiranye na AFP, Dudu yavuze ko ‘bisaba ubuhanga n’ubunararibonye’ abandi bantu badashobora ‘gusobanukirwa’.

Constance Mathe umaze imyaka 16 mu murimo w’uburaya, yavuze ko inzu atunze yayikuye ‘mu murimo w’uburaya’.

Mathe ni umubyeyi w’abana babiri, yabanje gukora akazi ko mu rugo ahembwa amadorali 72 ku kwezi mbere y’uko yinjira muri uyu murimo.

Ibigo bifite mu nshingano abakora uyu murimo muri Afurka y’Epfo, bivuga ko abakora umurimo w’uburaya muri iki gihugu bari hagati ya 12,000 na 180,000.

Itegeko rihana uburaya niryo mu bihe bya Apartheid, kandi rihana abakora umwuga w’uburaya n’abaguzi babo. Dlamini wari mu bigaragambya yagize ati " Uburaya si cyaha ni akazi"

Iruhande hari itsinda rya bagenzi be bitwaje ibyapa byanditseho ngo " Ese icyaha kirihe, turabasa ko mukura uburaya ku rutonde rw'ibyaha kandi mubikore nonaha"

Abigaragambya bamwe bari bambaye udutambaro duhisha amasura yabo.

Yonela sinqu umwe mu bagize urugaga rukorera ubuvugizi abakora umwuga w'uburaya yagize ati "Police iradutoteza ikatwaka n’amafaranga. Indaya ikorewe ihohoterwa n'umuguziwanabi ntishobora kujyana ikirego kuri Polisi ngo irenganurwe kuko dushobora guhita aritwe duhanwa kubera ko gusa ari aka kazi dukora.”

Uru rugaga rubavugira ruvuga ko imbogamizi zikomeye abakora umwuga w'uburaya bahura nazo mu kazi kabo ari ‘ihohoterwa no gufatwa ku ngufu’.

Abakora umwuga w’uburaya n’ababashyigikiye basabye ko butakomeza kwitwa icyaha/tariki 27 Gicurasi 2021/Ifoto: AFP





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND