RFL
Kigali

Gogo ukunzwe mu ndirimbo 'Akira' yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Herve - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2021 19:58
0


Uwamahoro Gloria wamenyekanye nka Gogo, uzwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Akira, Nturakizwa, Icyo nifuza, Urihariye, Muremyi Ft J Christian Irimbere, n'izindi, yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Herve bamaze imyaka ibiri bari mu rukundo.



InyaRwanda.com ifite amakuru avuga ko Gogo na Herve basezeranye mu Murenge kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gicurasi 2021. Tariki 29/05/2021 ni bwo bazasezerana imbere y'Imana nk'uko biri ku mpapuro z'ubutumire mu bukwe bwabo. Gogo na Herve bamaze imyaka ibiri bakundana nk'uko Gogo aherutse kubitangariza InyaRwanda.com aho yagize ati "Tumaranye imyaka ibiri. Ibyo mukundira ni byinshi".


Ubu Gogo ni umugore wa Herve mu buryo bwemewe n'amategeko


Gogo hamwe n'umukunzi we Herve akanyamuneza kari kose nyuma yo gusezerana

Gogo yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2006 muri Worship team yo ku ishuri yigagaho, gusa izina rye nk'umuhanzikazi ryatangiye kumenyekana mu muziki wa Gospel mu mwaka wa 2013 ubwo yegukanaga igikombe mu irushanwa rya Groove Award mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (New Artist of the year). Icyo gihe uyu muhanzikazi yabarizwaga mu biganza bya Moriah Entertainment Group.

Icyo gikombe yahawe cyamuharuriye inzira, indirimbo zose akoze zikakirwa neza cyane. Ubwo yigaga muri Kaminuza (KIST), yabaye nk'ucogoye muri muzika, gusa aho asoreje amasomo ye, akajya akora indirimbo uko ashobojwe. Zimwe mu ndirimbo ze na n'ubu zikiri mu mitwe ya benshi ni 'Ndahari' yatangiriye ari nayo abantu benshi bamuziho, 'Akira' yakoze ashima Imana yamufashje gusoza Kaminuza, na 'Muremyi' aherutse gukorana na J Christian Irimbere.


Gogo ni umuramyi w'ijwi ryiza cyane umaze igihe kitari gito mu muziki

Mu 2013 ni bwo Gogo yagukanye igikombe cya Groove Award

REBA HANO INDIRIMBO 'AKIRA' YA GOGO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND