RFL
Kigali

Hasohotse Album ya nyuma DMX yasize akoze mbere yo gupfa yitiriye umurongo wo muri Bibiliya "KUVA 1:7"

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/05/2021 10:36
0


Umuraperi kabuhariwe DMX uherutse kwitaba Imana mu kwezi kwa 4, kuri ubu hasohotse album ye ya nyuma yasize akoze mbere yo gutabaruka. Uyu muzingo akaba yarawitiriye umurongo wa Bibiliya uri mu Kuva 1:7. Uyu muzingo kandi yawuhurijeho ibirangirire gusa birimo Jay Z, Nas, Alicia Keys, Snoop Dogg, Lil Wayne, Usher n'abandi benshi.



Early Simmons wamamaye ku izina rya DMX yakoreshaga mu muziki ni umuraperi ufatwa nk'uw'ibihe byose biturutse ku buhanga yakoreshaga yandika indirimbo ze. DMX kandi azwiho kuba ari mu baraperi bacye bakunze kuvugisha ukuri kwinshi mu bihangano byabo. Uyu mugabo wabaye ikirangirire kuva mu 1998 kugeza ubwo yitabaga Imana yafatwaga nk'umuhanzi wanditse amateka kandi wubashwe muri Amerika.


DMX akaba yaritbabye Imana ku itariki 9/04/2021 azize indwara y'umutima. Mbere y'uko atabaruka akaba yari ari gukora ku muzingo (Album) we wa nyuma nk'uko yari yabitangarije abakunzi be ababwira ko uwo muzingo ariwo wa nyuma akoze azahita asezerera umuziki burundu. N'ubwo yapfuye atawusohoye gusa yari yaramaze kuwutegura kuri ubu wasohotse.


Umwe mu nshuti magara za DMX witwa Swizz Beat akaba umuraperi kabuhariwe n'umutunganyi w'indirimbo w'umuhanga niwe wagize uruhare rukomeye mu gutunganya uyu muzingo wa nyuma wa DMX. Swizz Beat umwe mu batunganije indirimbo ziri kuri iyi Album niwe wayimuritse ku mugaragaro mu ijoro ryakeye.


Umuzingo wa nyuma wa DMX yitiriye umurongo wa Bibiliya Kuva 1:7 mu cyongereza ni 'EXODUS 1:7'' akaba ariryo zina DMX yise iyi album yahurijemo ibyamamare mu muziki. Ku bazi DMX bazi ko afite amagambo (Tattoo) amwanditse mu ijosi avuga uyu murongo wa Bibiliya KUVA 1:7. Uyu murongo kandi bizwi ko ariwo uyu muraperi yakundaga cyane ndetse yawitiriye umwana we w'umuhungu aherutse kwibarukana n'umukunzi we Desiree Lindstorm. Umwana aba bombi babyaye bamwise Exodus ariryo zina rya Album ye nshya.


Iyi album ya DMX nshya yitiriye umurongo wa Bibiliya uri mu Kuva 1:7 aho handitse ngo "Abisirayeli bararokoka, barabyara cyane baragwira, barakomera cyane, buzura icyo gihugu". Yasohotse uyu munsi hashize ibyumweru 6 apfuye, igizwe n'indirimbo 13 zikoze mu njyana ya Hip Hop. Abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki nibo DMX yayihurijeho barimo Jay Z, Nas, Lil Wayne, Usher, Snoop Dogg, Alicia Keys, Bono, Swizz Beat ndetse na Moneybagg Yo.


Kugeza ubu indirimbo yakiriwe neza n'abantu benshi ndetse ikomejwe gukundwa cyane mu masaha macye isohotse ni Bath Salts ya DMX afatanije na Jay Z hamwe na Nas.Iyitwa Dog's Out ya DMX na Lil Wayne na Swizz Beat nayo ikomeje kwitwara neza kuri murandasi.Iyi album bidasubirwaho ibaye iyanyuma izosa amateka y'umuhanzi DMX witabye Imana.

Src:www.Hollywoodlife.com,www.TheNewYorkTimes.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND