Producer Holy Beat umenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye, yakoze ubukwe n’umukunzi we Annette Tahan ufite inkomoka muri Israel, bwatashywe n’abarimo Hon. Christopher Bazivamo, Umuyobozi wungirije (Vice Chairman) w’umuryango FPR Inkotanyi.
Holy Beat n’umukunzi we Annette bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’Imana mu muhango bakoreye muri Kiliziya Gatulika muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali tariki 21 Gicurasi 2021.
Bari babanje gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda mu muhango bakoze tariki 12 Gicurasi 2021, mu Murenge wa Kagarama muri Kicukiro. Ni nyuma y’uko kandi, Holy Beat afashe icyemezo cyo kwambika impeta y’icyizere umukunzi we amutunguye ku mugoroba wa tariki 08 Mata 2021.
Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, Producer Holy Beat yavuze ko umwaka n’amezi atandatu ashize ari mu rukundo n’uyu mukobwa bamenyanye ubwo yari yaje mu Rwanda mu bukerarugendo.
Yavuze ko inshuti y’aba bombi ariyo yabaye intangiriro y’urukundo rwabo. Avuga ko Annett yamukundiye byinshi kuba amushyigikira mu buzima bwe.
Ati “Namukundiye ko ari umuntu duhuza mu bintu byose. Angira inama mu buzima busanzwe no mu muziki. Ni umuntu mbese umfasha muri byinshi akampa n’ibitekerezo, mbona ko tubanye twakubaka urugo rugakomera.”
Mu butumwa, Holy Beat yanditse kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, yashimye buri wese wamufashije n’abamubaye hafi ‘mu gihe cyo gutegura ibi birori’.
Yashimye by’umwihariko ababyeyi be, Hon.Bazivamo Christophe, umuryango w’umuraperi Shizzo Afro Papi. Ashima kandi Producer Washington wo muri Uganda wamwigishije byinshi mu gutunganya indirimbo, umuryango w’umuhanzi Seyn, inshuti n’abandi.
Akanyamuneza kuri Producer Hoy Beat warongoye umunya-Israelkazi
Ubukwe bwa Producer Holy n’umukunzi we Annette babuteguye mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa
Annette yahisemo kuza gutura mu Rwanda kugira ngo yegere umukunzi we
Holy Beat yashimye ababyeyi babo
Hon. Christopher Bazivamo yatashye ubukwe bwa Producer Holy Beat
Producer Hoy Beat avuga ko we n’umukunzi we bazajya kwiyerekana ku ivuko ry’umukobwa muri Israel
Hon.Christophe Bazivamo, Umuyobozi wungirije (Vice Chairman) wa FPR Inkotanyi yashyigikiye urugo rushya rwa Producer Holy Beat na Annette
Bemeranyije kubana Gikirisitu
Holy Beat yari anezerewe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe
Holy yatunganyije indirimbo za benshi mu baraperi bakomeye mu Rwanda
Holy na Annette bemeranyije kuzasangira akabisi n'agahiye
Inshuti, abavandimwe, ababyeyi...bashyigikiye urugo rushya
Holy Beat yavuze ko yakunze Annette kubera ko ari umujyanama mwiza
Bambikanye impeta y'urudashira....
Bavugiye hamwe isengesho baragiza urugo rwabo Imana
Babaye umwe!
TANGA IGITECYEREZO