RFL
Kigali

Kenya: Tunnel Boy yashyize hanze indirimbo nshya yise Maria ahigira gukorana indirimbo na Marina-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/05/2021 13:25
0


Bikorimana Gaspal [Tunnel Boy] nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise 'Maria' yeruye ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo akorane indirimbo na Marina Deborah ukunzwe mu Rwanda.



Tunnel Boy ni umusore w'Umunyarwanda utuye mu Gihugu cya Kenya akaba ariho akorera umuziki, azwi mu ndirimbo zazamuye izina rye muri icyo Gihugu nka Baby,Chezesha yakoranye na Tizo Tizo,Weeding Day n’izindi. Indirimbo 'Maria' aherutse gushyira hanze iri mu ndirimbo zikunzwe i Nairobi no mu Mijyi ikomeye muri Kenya, ari mu basore itangazamakuru ryerekejeho amaso kubera ubuhanga ndetse n'imishinga akomeje kugenda ashyira hanze.

Iyi ndirimbo 'Maria' yakorewe muri Studio ikomeye i Nairobi yitwa City Sound ikunze gukorera indirimbo ibyamamare birimo Otile Brown, Nadia Mukumi n'abandi.

Tunnel Boy yabwiye InyaRwanda.com ko uyu mwaka wa 2021 uzasiga izina rye riri ku rutonde rw'abahanzi bahagaze neza muri East Africa. Yagize ati " Yego ndi gukora cyane ndashaka ko uyu mwaka uzarangira izina ryanjye riri ku rutonde rw'abahanzi bahagaze neza "

Akomeza avuga ko hari imishinga afitanye na 'City Sound' ku buryo yizere ko indirimbo ze zizarenga Kenya zigafata Afurika y'Uburasirazuba kuko ateganya na bamwe mu bahanzi bakomeye mu rwego rwo kwagura igikundiro. Mu Rwanda uyu musore avuga ko yifuza gukorana indirimbo na Marina cyane kuko ngo kuri we ari mu bahanzikazi akunda kandi ko baramutse bakoranye indirimbo byatanga umusaruro ushimishije.


Yagize ati: "Mu Rwanda ndifuza gukorana indirimbo na Marina, ni umuhanzikazi nkunda kandi w'umuhanga urumva duhuje imbaraga byatanga umusaruro". Avuga ko ari gutegura uburyo yakwegeramo Marina bakavugana kuri uyu mushinga. Yasoje asaba abakunzi b'umuziki gushyigikira abahanzi b'Abanyarwanda aho bari hose kugira ngo nabo barusheho guhesha ishema Igihugu cyabibarutse.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA MARIA BY TUNNEL BOY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND