RFL
Kigali

Miliyoni 7.5 z'amanyarwanda ni zo umuntu umwe yishyurirwa ahabereye ubukwe bwa Meddy na Mimi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/05/2021 10:36
0


Ahabereye ubukwe bwa Meddy na Mimi hitwa The Hill Side Estate, ni ahantu nyaburanga hari inzu y'umutamenwa hagenewe gukorerwa ubukwe ku bifuza kugira ubukwe bw'agatangaza. Ni mu gace ka Denton mu mujyi wa Dallas uherereye muri Leta ya Texas.



Aha hantu habereye ubukwe bwari butegerejwe na benshi ni ahantu heza ku musozi hatayoberanye kuhagera ariko na none hatuje cyane ku bw'umutekano w'abakenera kuhakorera ubukwe bwabo.

Hitegeye ikibaya n'ikiyaga, hasa neza kandi hateye ubwuzu, hakaba hashobora kwakira abantu bagera kuri magana atatu aho buri muntu yishyurirwa agera ku bihumbi birindwi na magana atanu (7500) by'amadorali ngo abashe kwakirwa neza.

Aya mafaranga ku muntu umwe mu manyarwanda aragera kuri miliyoni 7.5, ubwo ubashije kwakira abantu magana atatu zaba ari miliyoni zigera kuri magana abiri na makumyabiri n'eshanu z'amanyarwanda.

The Hill Side Estate iherereye mu gace ka Denton












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND