RFL
Kigali

PNL: Hazaca uwambaye! Hamenyekanye igihe Rayon Sports na APR FC zizesuranira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/05/2021 14:15
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gusohora ingengabihe y’uko amakipe ahataniye igikombe cya shampiyona n’arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri azakina n’igihe azakinira, Rayon Sports na APR FC zizacakirana ku munsi w’umwana w’umunyafurika kuri Stade ya Bugesera.



Amakipe umunani ari guhatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka, aratangira uru rugamba rugeze mu mahina ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi, hakazamenyekana uwegukanye igikombe cya shampiyona tariki ya 22 Kamena 2021.

Uru rugendo rutoroshye ruratangizwa n’umukino wa Marines FC na Rutsiro FC saa 15h00’ kuri Stade Umuganda ku Cyumweru, ruzasozwe tariki ya 22 Kamena, n’umukino wa Rayon Sports na Espoir FC saa 15h i Bugesera.

Umukino uba utegerejwe na benshi muri shampiyona y’u Rwanda uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba tariki ya 16 Kamena 2021, ukazabera kuri Stade ya Bugesera saa 15h30’.

Amakipe umunani ahatana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, azatangira gukina ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, mu gihe amakipe azaba yamanutse mu cyiciro cya kabiri azamenyekana tariki ya 23 Kamena 2021.

Umukino wa Gasogi United na Musanze FC niwo uzatangiza uru rugendo ruzasozwa n’umukino wa Etincelles FC na Musanze FC tariki ya 23 Kamena 2021.

Ikipe izasoza iyi mikino iyoboye urutonde niyo izegukana igikombe cya shampiyona ndetse ikazahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, mu gihe ikipe izaba yasoje ku mwanya wa kabiri izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup.

Uko amakipe ahataniye igikombe azahura

Uko amakipe ahatana no kutajya mu cyiciro cya kabiri azahura

Rayon Sports na APR FC bazacakirana ku munsi hizihizwaho Umunsi w'umwana w'umunyafurika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND