Ni gacye ibyamamare bikunda kugaragaza amarangamutima yabyo ku bijyanye n'urukundo, gusa umuraperi A$AP yanze kuriphana. Umuraperi A$AP Rocky wigeze gufungirwa muri Suede akaza gufunguzwa na Trump yavuze ko yiteguye kuba umupapa mwiza anahishura ibye na Rihanna. Uyu muhanzi yakanyujijeho n'abarimo Iggy Azalea na Chanel Iman.
Umuhanzikazi
Rihanna uri mu bahanzi bakize ku Isi ndetse akaba no mu bagore bavuga rikijyana
ku Isi, Kuri uyu munsi wanone akomeje kugerwa amajanja n’abahanzi ndetse
n'abashoramali bifuza kumugira umugore ndetse n'abandi benshi bashaka kwishimana nawe.
Rihanna mbere
y’umwaka wa 2009 yagiranye ibihe byiza na Chris Brown nyuma baza gutandukana ubwo uyu musore yari amukubise ndetse biza no kurangira bigize ingaruka
ku muziki wa Chris Brown waje kwibasirwa n’Isi akanahabwa ibihano
bikakaye cyane. Uyu munsi wa none Rihanna afite imyaka igera kuri 33 akaba
amaze gukundana n'abasore barenga 12 nk'uko twabigarutseho mu nkuru yacu yatambutse mu bihe bishize.
Mu mwaka wa
2020 ubwo Rihanna yari afite imyaka 32 yatangaje ko ashaka kugira imyaka 36
afite abana bane, gusa benshi baratungurwa ndetse na n'ubu bari kwibaza niba
amagambo uyu mwari w’imyaka 33 aherutse gutangaza azabasha kuyasohoza dore ko habura imyaka 3 ngo
igihe yihaye kirangire.
Rihanna na Rocky wamwise urukundo rw'ubuzima bwe
Kuri uyu
umunsi umuraperi uri mu bagezweho muri Amerika, A$AP Rocky yatangaje ko Rihanna
ari urukundo rw’ubuzima bwe ndetse anabajijwe niba yiteguye kuba umupapa w’umwana
yatangaje ko abyiteguye kandi azi ko azabikora neza. Yagize ati ”Niba ariryo herezo nta kibazo nzabiba kandi
neza”.
A$AP Rocky ni
umuraperi wakanyujijeho n’ibyamamare birimo Iggy Azalea na Chanel Iman, gusa kuri ubu bivugwa ko ashobora kuba ari
mu rukundo n'uyu muhanzikazi w’umukire. Amakuru dukeshya ikinyamakuru foxnews.com
avuga ko aba bombi mu mwaka wa 2020 bahuraga cyane mu gihe cya gahunda zo
kwirinda covid-19 ndetse bagakunda kugaragara batemberana cyane.
Uyu muraperi yigeze kuvugwa cyane hafi n’abatuye Isi yose ubwo yari yagiye muri Suede akaza kurwana n’abantu kugeza afunzwe ndetse bigasakuza cyane. Igihe uyu muhanzi yari yafunzwe byabaye ngombwa ko ikibazo cye ibiro bikuru bya Perezida wa Amerika byari biyobowe na Bwana Donald Trump bigiramo uruhari kugira ngo arekurwe.
Bwana A$AP Rocky yongeye guteza urujijo avuga ko yihebeye Rihanna ndetse ko ari urukundo rw’ubuzima bwe. Mu gihe yaganiraga n’itangazamakuru, A$AP Rocky yabajijwe ku bye na Rihanna maze asubiza umunyamakuru ati ”Ni urukundo rw’ubuzima bwanjye. Umugore wanjye”.
Ku rundi ruhande, abakurikira ibikorwa by’uyu musore bavuga ko ashobora kuba ari
kwishakira kuvugwa, gusa kugeza ubu Rihanna nta kintu na kimwe
aratangaza, icyakora abakurikira iki cyamamare kazi bavuga ko kuva mu mpera za 2020 cyari gicuditse nuyu muraperi.
TANGA IGITECYEREZO