RFL
Kigali

PNL: Rayon Sports, APR FC na AS Kigali ziratangira urugamba rweruye mu guhiga igikombe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2021 16:53
2


Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, ni bwo hateganyijwe tombola y’uko amakipe azahura mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ndetse n’amakipe azaba ahatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri.



Iyi tombola iteganyijwe kuri uyu wa Kane, Saa yine za mugitondo ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ giherereye i Remera.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagaragaje amarangamutima yabo nyuma yuko APR FC isoje imikino y’amatsinda idatsinzwe umukino n’umwe, bemeza ko shampiyona izaryoha iyi kipe nihura n’ayo basanzwe bahanganira igikombe arimo AS Kigali na Rayon Sports.

Gusa nubwo hazaba tombola, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane hateganyijwe umukino w’ikirarane uzahuza Bugesera FC na Muhanga, uzasobanura ikipe igomba gukomeza urugendo rwo guhatanira igikombe cya shampiyona n’izasigara irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, hagati ya Gorilla FC na Bugesera.

Nyuma yo gushyira ahagaragara ingengabihe y’uko imikino izagenda, iyo mikino izahita itangira mu mpera z’iki Cyumweru cyangwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

FERWAFA ivuga ko buri kipe izakira imikino itatu ku kibuga cyayo, igakina indi itatu hanze, naho umwe ukaba ari wo wonyine hazatomborwa ikibuga uzaberaho, naho uko amakipe azahura bigapangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Buri kipe izakina imikino irindwi haba mu zihatanira igikombe ndetse n’iziharanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, amanota buri kipe izagira akaba ari yo azagenderwaho.

Bigendanye n’ubushongore n’ubukaka amakipe asanganwe n’uko yigaragaje mu matsinda, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bemeza ko APR FC, AS Kigali na Rayon Sports arizo zihabwa amahirwe menshi yo kuzavamo imwe yegukana shampiyona nubwo hashora kugira andi makipe atungurana nkuko byagaragaye mu mikino y’amatsinda.

APR FC yasoje imikino y'amatsinda idatsinzwe umukino n'umwe irahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe

AS Kigali irahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cy'uyu mwaka

Rayon Sports nk'ikipe isanzwe ihatanira ibikombe irahabwa amahirwe yo kwegukana icy'uyu mwaka
   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jado2 years ago
    Buriya abadashyiramo Rutsiro tayari baba babyishe byose ASK ntiyayitsinda.Mureke tubirebe.
  • Nyirabizeyimana2 years ago
    Sha ndabarahiye ntabwo rayon nyibara mu makipe yatwara igikombe uyu mwaka jye mbona amahirwe menshi 1) AS KIGALI 2)APR FC 3) POLICE FC 4) RAYON Sport 5) Marine FC 6)Rutsiro FC 7)Bugesera fc 8) Espoir fc Nuko mbyumva





Inyarwanda BACKGROUND