RFL
Kigali

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe byarabuze gica birangiye Diamond asinyanye amasezerano na Label ikomeye ku isi ibarizwamo Wiz Khalifa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/05/2021 16:48
0


Nyuma y'ibiganiro byinshi hagati y’amakopanyi akomeye ya Muzika ku isi na Diamond Platnumz wo muri Tanzania, birangiye uyu muhanzi asinye amazeserano y’imikoranire na Warner Music Group, imwe mu zikomeye ku isi.



Warner Music Group Corporation ni uruganda rw’imyidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isanzwe ikoreramo abahanzi b’ibyamamare barimo Wiz Khalifa, Charlie Puth, Anna-Marie, Burna Boy n’abandi.


Iyi nzu y'umuziki ‘Warner Music Group’(WMG) yasinyishije Diamond Platnumz, imaze imyaka 63, kuko yashinzwe mu 1958, ikaba ikorera muri Amarika muri Leta ya New York. Ni Label ya 3 ku isi mu zikomeye nyuma ya Universal Music Group (UMG) na Sony Music Entertainment (SME).

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, Warner Music Group’ (WMG) yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Diamond, umuyobozi mukuru wa WCB. Warner Music Group’ ibinyujije kuri instagram yagize iti: "Turashaka guha ikaze Simba, Diamond Platnumz, mu muryango wa Warner Music! Uyu munsi, twishimiye ubufatanye bushya n’icyamamare muri Afrika y'Uburasirazuba hamwe na label ye yigenga ya WCB-Wasafi".


Iyi Isosiyete ya Warner Music Group yasinyishije Diamond na WCB, yemeye gutanga inkunga y’amafaranga n’izindi nkunga ku kuzamura umuhanzi akaba icyamamare ku isi, harimo gutera imbere mu buryo butaziguye ndetse no gutera inkunga mu kwamamaza, kuzamura, kuzengurutsa umuziki mu bice by’isi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND