RFL
Kigali

Rusizi: Abapolisi batesheje umumotari udupfunyika 992 tw'urumogi, Beatrice w'imyaka 27 waje kurutwara ngo ajye kurucuruza atabwa muri yombi

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/05/2021 14:12
0


Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, abapolisi batesheje uwitwa Saidi udupfunyika 992 tw’urumogi yari akuye mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo aruzanye mu Rwanda.



Saidi amaze guteshwa urwo rumogi uwitwa Mukandayisabye Beatrice w’imyaka 27 yaje kurutwara abapolisi bahita bamufata. Urwo rwari urwa Mukandayisabye agiye kurucuruza mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa k’uru rumogi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari umuntu utambutse kuri moto bikekwa ko ahetse urumogi.

Ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari umumotari uzwi ku izina rya Saidi bakeka ko ajya azanira abantu urumogi baba barumutumye nawe arukuye muri Congo kandi ko abanyuzeho bamuhagarika bamubaza ibyo ahetse agatera amahane ashaka kurwana. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise dutabara twihuse, Saidi nawe abonye ko abaturage bakomeje kwiyongera yahise akubita hasi wa mufuka yari ahetsemo urumogi yatsa moto ye ariruka tuhagera yagiye.”

CIP Karekezi avuga ko abapolisi bakimara kuhagera abaturage babwiye Polisi ko bakeka ko urwo rumogi Saidi yari aruzaniye uwitwa Mukandayisabye Beatrice wo mu Mudugudu wa Kadashya, Akagari ka Ruganda mu Murenge wa Gihundwe kuko ngo we n’umugabo we bivugwa ko bajya barucuruza.

Yagize ati “Abaturage bakimara kutubwira ibyo twagiye kubona tubona uwitwa Mukandayisabye araje kuko yari yumvise ko urumogi bari bamuzaniye rufashwe. Abapolisi bahise bamufata yemera ko koko ari urwe bari bamuzaniye avuga ko barurangura muri Congo bakarucisha mu kiyaga cya Kivu nijoro kuri iyi nshuro akaba yari yarutumye uwo mumotari witwa Saidi. Mukandayisabye yongeyeho ko urwo rumogi yari kujya kurucuruza mu Mujyi wa Kamembe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yasabye abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge kimwe n’undi wese ubyijandikamo ko bakwiye kubicikaho bagakora ibyemewe n’amategeko kuko k’ubufatanye n’abaturage bazajya bafatwa bagashyikrizwa ubutabera. Yashimiye abaturage batanze amakuru bakanagira n’uruhare mu gutuma urwo rumogi rufatwa.

Mukandayisabye yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe ipereza rikomeje ngo uyu mumotari uzwi ku izina rya Said nawe afatwe.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


Beatrice yatawe muri yombi nyuma yo gutoragura urumogi rwari ruteshejwe umumotari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND