Itorero Zion Temple Paruwase ya Ntarama riyobowe na Pastor Olivier Ndizeye ryateguye amasengesho y'iminsi 7 yatumiwemo abakozi b'Imana bari mu bakunzwe n'abatari bacye ari bo Pastor Desire Habyarimana (ADEPR) na Pastor Flori Nzabakira wo muri Zion Temple Gisozi.
Aya masengesho azaba tariki 17-23/05/2021, buri wese ubyifuza akaba yayitabira akoresheje ikoranabuhanga ari naryo riri gukoreshwa cyane muri iyi minsi mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus. Azajya aba kuwa Mbere kugeza ku wa Gatandatu kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa Moya.
Zion Temple Ntarama yateguye amasengesho y'iminsi 7
TANGA IGITECYEREZO