Sosiyete y’abarasita [Rastafarians] muri Kenya yagiye mu rukiko isaba ko gukoresha urumogi byavanwa mu byaha bihanwa n’amategeko.
Sosiyete yitwa RSK ikorera muri Kenya irasaba ko urumogi rwemerwa
Abibumbiye muri iyi sosiyete bavuga ko batumva impamvu amatege ko atabemerera ko bakoresha urumogi mu ngo zabo. Abanyamategeko b'iri tsinda Shadrack Wambui na Alexander Mwendwa bavuze ko urumogi ruhuza imyememere y’abarasita n’ubugeni bwabo.
Basabye ko gukoresha urumogi byavanwa mu byaha bihanwa n'amategeko
Iyi sosiyete iri mu muryango w’abafite imyemerere ya Rastafarians. Iyi memerere yazamuwe n’abirabura bo muri Jamaica mu 1930. Abafite iyi myemerere bagira umwihariko wo kutogosha umusatsi kuko bibujijwe, bemera urumogi ndetse na Haile Selassie umwami w’abami wa Ethiopia bamufata nk’ Imana.
Mu gitabo cyabo bafata nka Bibiliya kitwa “Holy Piby’ hari aho kigaragaza ko urumogi ruvamo imiti, ko kurukoresha ntacyo bitwaye ndetse kikanasobanura impamvu bashyira urumogi muri taberenakoro [Tabernacles]. Bajyanye ubu busabe bwabo mu rukiko mu gihe muri Kenya gukoresha urumogi bitemewe kuko umuntu urukoresheje ashobora gufungwa hagati y’imyaka 10 cyangwa 20.
SRC: Standard
TANGA IGITECYEREZO