RFL
Kigali

Kuza mu myanya ya nyuma menya bimubabaza! Diamond yishongoye ku bamushyira ku ntonde yise iz’ubucucu mu bahanzi bakize muri Afurika

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/05/2021 12:06
0


Diamond Platnumz umwe mu bamaze kwigarura imitima ya benshi muri Afurika akanashyirwa mu bahanzi batunze amafaranga menshi, yerekanye ko atishimira ibikorwa avuga ko ubutaba ababikora bazajya babaza Google bakamenya umutungo we nyawe bakareka kumushyira ku ntoze yise iz’ubucucu.



Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bamaze gufata imitima ya benshi muri muzika, uko agenda atera imbere bamwe bavuga ko ari mu bahanzi baza mu myanya y’imbere mu bukire nk’uko aza imbere mu kwamamara, gusa intonde zigenda zisohoka zerekana ko uyu muhanzi aba ari mu nyanya ya nyuma.


Ni byo koko afite izina riremereye ariko siko arusha abahanzi bandi amafaranga, muri Afurika. Intonde zerekana abahanzi bakize zikunze kugarukira mu gutangaza abahanzi 10 gusa bakize kurusha abandi ku mugabane wa Afurika, aha Diamond ntaba yisangamo keretse iyo intonde zigeze kuri 20, icyo gihe usanga Diamond afunga urutonge na Miliyoni 5 z'Amadorali.


Mu gihugu cye cy’amavuko, Tanzania, Diamond ni we uza ku isonga mu bahanzi bakize cyane agakurikirwa na Alikiba na Professor Jay. Uyu muhanzi yerekeje ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana amarangamutima ye ko intonde zikorwa nta bwenge burimo anasaba ko bazajya bitabaza ikinyamakuru cyandika ku bukungu bw’ibyamamare Forbes, abantu bakandika izina rye muri Google bakareba umutungo afite.


Mu magambo yerekana ko intonde yisangaho zitamunyura yagize ati "Ubutaha muzanyandike muri Google murebe neza umutungo wanjye wa nyawo mbere y’uko mushyira ku rutonde rutarimo ubwenge rw‘abahanzi bakize muri Afurika’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND