RFL
Kigali

Yizeye ikamba! Ishimwe yasezeye akazi k’abanya-Misiri kugira ngo yitabire Miss Global Beauty Rwanda 2021-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2021 13:14
0


Ishimwe Ritha uri mu bakobwa 33 bahataniye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda iri kuba ku nshuro ya mbere, yatangaje ko yasezeye akazi k’abanya-Misiri yakoraga muri Nyamata kugira ngo akore imyiteguro ihagije azabashe kwegukana ikamba.



Ishimwe w’imyaka 20 y’amavuko avuka mu muryango w’abana batatu. Yavukiye mu Karere ka Bugesera, aho yize amashuri abanza kuri Nyamata High School anahiga icyiciro rusange cy’amashuri asoreza ayisumbuye kuri Eto’o Nyamata.

Mu 2019, nibwo yasoje amashuri yisumbuye, ndetse yagize amanota meza amwemerera kwiga Kaminuza, aho yagize 48 kuri 50.

Ni umukobwa ‘woroshya ubuzima’, ndetse ibintu byose abifata nk’ibyoroshye kuburyo abusanya n’abandi. Ritha w’imyaka 15 y’amavuko, yamugira inama yo gukora cyane “kuko ku myaka ye 20 ntabwo azi icyo azaba akora.”

Mu matora yo kuri internet ahatanyemo n’abandi bakobwa 33 azarangira tariki 03 Kamena 2021, Ritha Ishimwe ari ku mwanya wa 10 n’amajwi 812.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ishimwe Ritha yatangaje ko bitewe n’akazi yakoraga ko gufasha abanyamahanga kuvugana n’Abanyarwanda yabuze umwanya wo kwitabira Miss Rwanda 2021, bituma afata icyemezo cyo gusezera kugira ngo abone umwanya wo guhatana muri Miss Global Beauty Rwanda.

Uyu mukobwa yavuze ko yakoranaga n’abanya-Misiri, abafasha kubona ibyangombwa kuri Ambasade, akigisha n’abana babo ururimi rw’Icyongereza.

Ati “Nasezeye ku kazi, kubera nyine ibi bintu bisaba umwanya ukumva barakubwiye ngo kora iki uri ku kazi. Ntabwo ari byiza, ntabwo wahora ubwira umuntu ngo mpa umwanya. Ugomba guhagarika kimwe ugakora ikindi.”

Yavuze ko gusezera aka kazi cyari icyemezo kitoroshye, ndetse ko abo mu muryango we babanje kutabyemera.

Ati “Ntabwo byari byoroshye. Kureka ikintu kikwinjiriza, ukajya gukora ikindi noneho kitanakwinjiriza kizakwinjiriza mu gihe runaka utazi. Ntabwo byoroshye.”

Ritha yavuze ko yahembwaga hagati y’ibihumbi 70 Frw n’ibihumbi 100 Frw, kandi ko amwe muri ayo mafaranga yamaze kuyashora muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa avuga ko ukwezi gushize asezeye muri aka kazi, kuko yasezeye muri Mata 2021.

Uyu mukobwa anavuga ko yasezeye ku kazi binaturutse ku kuba imikorere y’akazi yari imaze igihe ihindutse, harimo nko gukora amasaha menshi ntabone umwanya wo kwita ku bindi bimureba.

Avuga ko hari ibyo amaze kwiga muri iri rushanwa, bityo ko atabashije kwegukana ikamba bitazamubabaza ‘cyane’.

Ritha yavuze ko ari gushakisha amajwi mu bantu batandukanye kugira ngo bamutore, azabashe kugera ku ikamba. Avuga ko amaze gushora menshi mu matora yo kuri internet.

KANDA HANO UBASHE GUTORA ISHIMWE RITHA

Ishimwe yavuze ko yasezeye akazi k’abanya-Misiri kugira ngo yitegura neza Miss Global Beauty Rwanda 2021 

Ishimwe yavuze ko afite icyizere cya 98% cyo kwegukana ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ISHIMWE RITHA UHATANYE MURI MISS GLOBAL BEAUTY RWANDA 2021

">

AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu

VIDEO: Ba Olivier








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND