RFL
Kigali

BAL 2021: Mbere yo guhura na Patriots, GNBC yandagajwe na US Monastir mu mukino wayo wa mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/05/2021 11:04
0


Mu mukino wayo wa mbere mu irushanwa rya BAL, ikipe ya Gendarmerie Nationale Basketball Club yo muri Madagascar yatsinzwe itababariwe na US Monastir yo muri Tunisia amanota 113-66, mbere yo gusakirana na Patriots ihagarariye u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, wari umunsi wa kabiri w’irushanwa rya BAL, ahakinwe imikino yo mu itsinda rya mbere n’irya Kabiri.

Umukino wo mu itsinda rya mbere riherereyemo Patriots BBC yo mu Rwanda, wagaragayemo ikipe yatsinze indi amanota menshi muri iri rushanwa, nyuma y'uko US Monastir inyagiye GNBC amanota 113-66.

US Monastir yagaragaje imbaraga nyinshi muri uyu mukino, niyo yatangiye neza itsinda agace ka mbere inashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10, kuko yatsinze amanota 23-13.

Agace ka kabiri n’ubundi katsinzwe na Monastir yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 16 ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Mourad El Mabrouk na Makrem,  nyuma yo kurusha GNBC ku buryo bugaragara, iyitsinda amanota 35-19.

Nyuma yo kuva mu karuhuko Monastir n’ubundi yagarutse neza mu mukino itsinda agace ka gatatu ku manota 30-11, GNBC yakomeje kwirwanaho bituma mu gace ka kane igabanya intera y’amanota yarushijwe, ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bigaragaje cyane barimo Randriamampionona na Rick-Ley Louback, batsindwa 25-23, bituma umukino urangira GNBC inyagiwe amanota 113-66.

GNBC yabaye ikipe ya mbere itsinzwe amanota menshi kuva irushanwa rya BAL 2021 ryatangira tariki ya 16 Gicurasi 2021.

Elly Randriamampionona wa GNBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, akaba yatsinze amanota 28, mu gihe Makrem Ben Romdhane yinjije 23 ku ruhande rwa US Monastir, anasama imipira 10 (Rebounds).

GNBC izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi ikina na Patriots BBC yo mu Rwanda, saa munani z’amanywa mu gihe US Monastir izakina na Rivers Hoopers saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Indi mikino yabaye:

As Douanes 94-76 GS Petroliers

Zamalek 71-55 Feroviario de Maputo

Imikino iteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021

Itsinda rya Kabiri

05:30: Petro de Louanda vs As Police
09:00: As Sale vs FAP

US Monastir yarushije bigaragara GNBC inayitsinda amanota menshi bwa mbere muri iri rushanwa

US Monastir ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe

GNBC izacakirana na Patriots kuri uyu wa gatatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND