RFL
Kigali

Mu ibanga rikomeye Ariana Grande yakoze ubukwe n'umukunzi we Dalton Gomez bari bamaranye umwaka bakundana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/05/2021 7:49
0

Umuhanzikazi Ariana Grande kuri ubu ntakibarizwa mu nkumi amaze kuba umugore byemewe n'amategeko dore ko bimaze gutangazwa ko uyu muhanzikazi yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye na Dalton Gomez bamaze igihe gito bakundana kigera ku mwaka umwe gusa.



Amakuru avuga ko Ariana Grande yamaze kuba yakora ubukwe yamenyekanye mu masaha macye ashize ubwo ibinyamakuru byinshi byabitangaje ko uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu njyana ya Pop yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye muri weekend ishize.


Nk'uko ikinyamakuru People Magazine cyabitangaje cyavuze ko umuvugizi wa Ariana Grande ari we watangaje aya makuru meza ko Ariana Grande yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Dalton Gomez. Ubukwe bwabo bukaba bwarabaye muri weekend ishize gusa bigirwa ibanga.


Ariana Grande usanzwe usangiza ubuzima bwe bwa buri munsi abafana be gusa kuri iyi nshuro iby'ubukwe bwe yabigize ubwiru. Ubukwe bw'iki cyamamarekazi bukaba bwarabereye mu gace ka Montecito ho muri California hafi yaho Ariana atuye. Abantu bagera kuri 20 gusa nibo bari bitabiriye ubu bukwe bakaba abenshi muri bo ari imiryango y'aba bombi bashyingiwe nk'uko TMZ yabitangaje.


Aka gace Ariana Grande yakoreyemo ubukwe ka Montecito kazwiho kuba gatuwemo n'ibyamamare birimo Prince Harry n'umugore we Meghan Markle, Oprah Winfrey ndetse na Ellen DeGeneres. Ariana Grande w'imyaka 27 akaba akoze ubukwe na Dalton Gomez w'imyaka 25 nyuma y'uko bamaze umwaka bakundana urukundo rwabo rukaba rwarihuse cyane dore ko Dalton yambitse impeta y'urukundo Ariana mu kwezi kwa 12/2020 bamaze amezi 7 gusa bakundana.


Src:wwwpeoplemagazine.com,www.TMZ.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND