Umuntu akora akazi agakunda kugeza n’aho imbaraga ze za nyuma zimugereraho. Umusaza w’imyaka 96 y’amavuko Ray Cordeiro yatangaje ko urugendo rwe rwose rwo kuvanga umuziki arushyizeho akadomo.
Ray Cordeiro, Umudije (Dj) wari ufite ibigwi bikomeye n’amateka
mu kuvanga umuziki, wo muri Hong Kong, mu Bushinwa, yakiriye ikiganiro cye cya nyuma kuri
radio RTHK nyuma y’imyaka irenga
mirongo irindwi avangavanga umuziki.
Uyu musaza, Ray Cordeiro yashimiye abamuteze amatwi
ubwo yarangizaga gahunda y’ikiganiro yise ‘All The Way With Ray’ . DJ Ray kubera ubunararibonye, ubwitange no gusazira
mu kazi, Hong Kong yari imuzi kukazina ka
‘ Uncle Ray’.
Porogaramu ye yatangiriye kuri RTHK nk’itangazamakuru
rikomeye kuva 1970. Mu 2000 yinjiye mu
gitabo cy’abanyabigwi n’abanyaduhigo ,’ Guinness Book of World Records’ nk’umu
Dj urambye ku isi.Cordeiro, yavuga ko
kuba arambye ku isi ari umunyamahirwe n’umukozi witwaye neza, Yatangarije radio
RTHK ati: "Gukora ibyo nshaka gukora,
gukunda ibyo nshaka gukunda, kandi sinkeka ko nicuza, ndi umunyamahirwe".
Cordeiro yakoraga nk'umucungagereza muri gereza ya Stanley hanyuma aba umwanditsi muri Hong Kong na Shanghai Banking Corporation, nyuma gato y'intambara ya kabiri y'isi yose. Mu 1949, afite imyaka 25, yatangiye umwuga we wo gutangaza amakuru nk'umwanditsi.
Amaherezo yaje kuba DJ maze atangira gahunda yitwa ‘Progressive Jazz’. Yinjiye kuri
Radio Televiziyo Hong Kong mu 1960 nk'umuyobozi wa Muzika kuri iyo radio. Mu
1970, yatangije ikiganiro cye yise ‘All the Way with Ray’. Yagiye kandi muri
firime zitandukanye za Hong Kong mu myaka ya za 70 na 80.
TANGA IGITECYEREZO