RFL
Kigali

Navio yegukanye ibihembo bikomeye muri MTN Uganda Hip Hop Awards

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2021 17:49
0

Umuraperi w’umunya-Uganda, Daniel Lubwama Kigozi uzwi kandi nka Navio, yegukanye ibihembo bibiri bikomeye mu byatanzwe muri MTN Uganda Hip Hop Awards 2021.



Ibihembo bya MTN Uganda Hip Hop Awards byatanzwe ku nshuro ya Gatanu, mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021.

Byahawe abahanzi, aba Producer, abanyamakuru n’abandi bari mu ngeri zitandukanye biziritse ku njyana ya Hip Hop kandi bayiteze imbere mu bihe bitandukanye.

Byegukanwe n’abarimo umuraperi Khaligraph Jones wegukanye igihembo cy’umuraperi w’umwaka mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Navio wegukanye ibihembo bibiri n’abandi.

Navio uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Rare’ yakoranye na Shema Skies, yegukanye igihembo cya Album y’umwaka ‘Album of the year’ abicyesha Album ye yise ‘Strength in Numbers’, anegukana igihembo cy’indirimbo y’umwaka ‘The Collaboration of the year’ yakoranye na Flex D’Paper na John Makini bise ‘Abaana Beeka’.

Uyu muhanzi wavutse tariki 18 Ukwakira 1985, yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko anejejwe n’ibi bihembo

Navio yatangiye umuziki ari umwe mu bagize itsinda ry’abanyamuziki rya Klear Kut ryegukanye ibihembo bitandukanye, ryamufashije kwigaragaza mu ruhando rw’abakora injyana ya Hip Hop.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zirimo ‘Ngalo’, ‘Bugumu’, ‘One&Only’, ‘On and On’ n’izindi.

Kuva mu 2010, Navio ni umwe mu bagize itsinda rikomeye ry’abanyamuziki bo muri Afurika yitwa ‘One 8’ rigizwe n’abanyamuryango nka 2 Face (Nigeria), Fally Ipupa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 4x4 (Ghana), Movaizhaleine (Gabon), JK (Zambia), Amani (Kenya) na Ali Kiba (Tanzania).

Indirimbo yabo ya mbere bayise ‘Hands Across the World’ yanditswe na R. Kelly.

Navio yashyikirijwe ibihembo bibiri yegukanye muri MTN Uganda Hip Hop Awards 2021Navio aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Rare’ yakoranye na Shena Skies iri kuri EP ye yise ‘Vibes Out the East’Ibihembo bya MTN Hip Hop Uganda Awards byatanzwe ku nshuro ya Gatanu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RARE' YA NAVIO YA SHENA SKIES

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND