Bobi Wine umudepite uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yashyize hanze indirimbo yatuye abanye politike bafungiye muri za Gereza.
Bobi Wine umuhanzi akaba n’umudepite uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Uganda NUP [National Unity Platform], yashyize hanze indirimbo ye nshya yise "Akatengo" yatuye abanye-politike bafungiye muri za gereza nk'uko anabigarukaho muri iyi ndirimbo ati “Iyi nyituye by'umwihariko abanye Politike b'imbohe”.
Bobi Wine yashyize hanze indirimbo yatuye abanye politike bari mu gihome
Iyi ndirimbo "Akatengo" yakozwe na Sir Dan Magic mbere y’uko afungwa mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka. Ibitangazamakuru byinshi byo muri Uganda byanditse ko Bobi Wine yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guha icyubahiro urubyiruko rukomeje gutabwa muri yombi rugafungwa nta mpamvu muri Uganda.
Mu mbwira ruhame zitandukanye Bobi Wine akunze kumvikana ashishikariza urubyiruko kudacika intege mu kurwanya akarengane, akongeraho ko ishyaka NRM rya Museveni ridakorera mu mucyo ahubwo rishyiza imbere ikimenyane.
UMVAHANO INDIRIMBO BOBI WINE YASHYIZE HANZE
TANGA IGITECYEREZO