RFL
Kigali

Aritegura gukora ikizamini cya Leta no gutwara indege-Stella uhatanye muri Miss Global Beauty Rwanda 2021-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2021 16:09
2


Murekatete Stella Matutitana wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, uri mu bahataniye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 yatangaje ko yakuranye inzozi zo gutwara indege kandi ko azashyirwa ari uko abigezeho.



Uyu mukobwa wiga mu ikigo cy’amashuri cya Remera Martyrs, ni umwe muri 33 bahatanira ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Irushanwa ryatangiye ariwe uri imbere y’abandi mu matora yo kuri internet, ariko muri iki gihe ari mu 10 ba mbere. Gusa, avuga ko bidatinze azisubiza umwanya.

Ari hafi kuzuza imyaka 21 y’amavuko, kuko yizihiza isabukuru y’amavuko mu Ukwakira.

Mu mashuri yisumbuye yize ku bigo bitatu biturutse ku burwayi bw’umutwe udakira yamaranye igihe. Ubu yiga mu kigo cy’amashuri cya Martyrs aho yiga yiga mu Ishami ry’Ibugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM).

Mu kiganiro na INYARWANDA, Stella Matutina yavuze ko yakuze ashaka kuba umupilote w’indege byanatumye akurikirana amasomo ya ‘Science’.

Ati “Nakuze numva nshaka kuba umupilote. Ngeze mu mashuri yisumbuye niga ku kigo kimfasha kubikora. Nagezeyo mu isomo ry’Ubugenge ntsinda neza, Imibare, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi ariko ngeze mu wa Gatatu ngiye guhitamo mbonye ko ndamutse nize PCM nagera kubupilote cyangwa se nkinga Civil Engineering.”

Uyu mukobwa avuga ko agikomeye ku ntego ye yo kwiga gutwara indege, kandi ko afite umukobwa w’inshuti ye ubyiga mu gihugu cy’u Bushinwa areberaho.

Yavuze ko musaza we akurikira yize ishami rya PCM ariko ko ageze muri Kaminuza we yahisemo kwga ‘Civil Engeneering’. Ni mu gihe we avuga ko ashaka kuzahita yiga gutwara indege.

Stella avuga ko ibyo ari kwiga ari ibintu bidasanzwe ku mukobwa, bityo ko ashyira imbaraga mu kwiga cyane ‘kuko ntabwo waba umupilote uri umuswa’.

Uyu mukobwa avuga ko asabwa gukunda umurimo, gukorera ku gihe, kugira gahunda no kumva ko ashoboye. Stella avuga ko atabonye buruse yo kwiga gutwara indege, umuryango we wamufasha kwiga.

Uyu mukobwa yiga mu ishuri ry’abanyeshuri 14, barimo abahungu 13 n’umukobwa umwe [Niwe]. Yavuze ko mu minsi ya mbere yabanje kugorwa no kwisanga muri sosiyete y’abahungu, ariko ko ngo bigeze aho abafata nk’abasaza be.

Stella avuga ko kwiga ku bigo byigisha ‘Science’ byanatumye aba mu bakobwa batinyutse aya masomo nk’uko Leta ibishishikariza abakobwa.

Ati “Buriya umuntu atinya ikintu bitewe n’ahantu yirirwa. Nkanjye nize Byimana, ni ishuri rya Science […] Hari hari amashami ya ‘Science’ urumva ko kwiga ama-Science byari ibintu byoroshye. Kandi ntawe mu babikiriya badushishikarizaga kwiga ama-Science.”

Avuga ko kwiga Science ari ‘ubuzima’, kandi ko ahiga abasore benshi mu manota. Mu gihembwe gishize, yabaye uwa kane mu ishuri.

Yavuze ko kuva akiri muto yakuze akunda amarushanwa y’ubwiza, ndetse ko n’abaturanyi bamubwiraga ko azaba ‘Miss’. Avuga ko mu mashuri yisumbuye yitabiriye irushanwa ku bijyanye no kumurika imideli aza kuritsinda.

Yahigitse bagenzi 12 bari bahatanye abasha kwegukana ikamba mu kumurika imideli. Yavuze ko yahize bagenzi be kuko yabarushije mu bijyanye n’intambuko

Yavuze ko mu minsi ishize aribwo yabonye ibijyanye n’irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 yanzura kuryitabira kugira ngo akabye inzozi ze. Uyu mukobwa avuga ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba, ashingiye ku myiteguro arimo.

Stella Matutina yavuze ko azashyirwa ari uko yize gutwara indege

 

Stella ari ku mwanya wa kabiri mu matora yo kuri internet, avuga ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021

Stella afite nimero 3 yavuze ko ari umufana ukomeye w’abahanzi Nel Ngabo na Igor Mabano

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUREKATETE STELLA MATUTINA UHATANIYE IKAMBA RYA MISS GLOBAL BEAUTY RWANDA 2021

AMAFOTO&VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTAWANGIWABO2 years ago
    NIBYIZA KUBA UMWAri ASHAKA KUBA UMUPIROTE RWO NSENGA IMANA YUMVA IZABIMUSHOBOZE KUBWANGE MUFATIYE IRYUBURYO NKATWUMVA URWANDA RUFITE UMUPIPIROTE WUMUKOBWA BYABA IBYAGACIRO KURUHANDO MPUZAMAHANGA BAYY
  • NTAWANGIWABO2 years ago
    NIBYIZA KUBA UMWA ASHAKA KUBA UMUPIROTE RWO NSENGA IMANA YUMVA IZABIMUSHOBOZE KUBWANGE MUFATIYE IRYUBURYO NKATWUMVA URWANDA RUFITE UMUPIPIROTE WUMUKOBWA BYABA IBYAGACIRO KURUHANDO MPUZAMAHANGA BAYY





Inyarwanda BACKGROUND