RFL
Kigali

Kuba amatsinda agenda acika intege biri guha imbaraga itsinda Flexin Music ryashyize hanze indirimbo ‘Umuhwere’ ryakoranye na Iyzo-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/05/2021 15:26
0


Amatsinda akora muzika agenda acika ingufu zo gukora muzika bikarangira bayihagaritse. Ubu itsinda rishya muri muzika Nyarwanda, Flexin Music ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘Umuhwere’ ryakoranye na Iyzo Pro.



Flexin Music ni itsinda rigizwe n’abahanzi babiri ari bo,' Bless'  na 'Big C'. Mu gihe gito bamaze muri muzika bavuga ko bagomba kubaka itsinda rya muzika rikomeye nk’uko babihamirije InyaRwanda. Binjiye muri muzika mu mwaka wa 2019, kugeza ubu bamaze gushyira hanze indirimbo 3 ari zo: ‘In Case’ bakoranye na Yvanny Mpano, ‘May Be’ na ‘Umuhwere’ ariyo ndirimbo nshya bafite hanze.


Bless umwe mu bagize itsinda rya Flexin Music

Ku rundi ruhande, aba basore bavuga ko kuba nta matsinda akora muzika ari kuramba, ari kimwe mu bibaha imbara no gukora cyane ku buryo bazasigara ari ryo tsinda rifite muzika Nyarwanda mu minsi iri imbere. Bavuga ko ari ibintu biri mu ntego zabo dore ko batangaza ko abahanzi batagira intego ntaho bashobora kugera.


Big C

Niweduhawe Bless Sammy ukoresha akazina ka ‘Bless’ na Rukundo Fabrice  winjiye mu muziki nka ‘Big C’, bavuga ko n'ubwo bagikorwa kubangikanya muzika n’amasomo, bizera ko mu mu bihe biri imbere baba bamaze gushyira amasomo ku ruhande bagakora muzika nta nkomyi.


Flexin Music bafite intego yo kubaka itsinda rya muzika rikomeye

KANDA HANO WUMVE UMUHWERE YA  FLEXIN MUSIC  FT IYZO PRO

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND