RFL
Kigali

Kuki Manchester United yiswe Amashitani atukura?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/05/2021 13:28
0


Hashize igihe kitari gito Manchester United yisanishije n'izina Amashitani atukura. Manchester United izwi cyane ku izina ry'amashitani atukura, izina yahisemo mu tundi tubyiniriro twinshi yitwaga.



Tugiye kugaruka ku mpamvu iyi kipe yambara umweru n'umutuku yiswe Amashitani atukura. Manchester United ubusanzwe yari ifite akabyiniriro k'ikipe itagira amahame cyangwa itagira idini gusa ubwo yashingwaga bwa mbere mu 1878 yitwaga Newton Heath.


Ikirango cya Manchester United 

Mu 1902 ni bwo yiswe Manchester United kubera impinduka zo kumenyekanisha ikipe yari igeze aho yitwa United. Mu 1945 ubwo umunyabigwi Sir Matt Busby yafataga iyi kipe, yafashe izina Wealth ariha abakinnyi bakiri bato muri iyi kipe byanatumye aba bakinnyi bitwa Busby Babes. Mu 1958 ubwo iyi kipe yakoraga impanuka y'indege yabereye mu Budage, igatwara abakinnyi bagera kuri 23, byatumye abakinnyi barokotse bafatwa neza by'umwihariko.

Icyo gihe ikirango cya Manchester United cyitwaga Busby, byatumye bashaka akabyiniriro gashya kagombaga gukoreshwa mu gihe kiri imbere, baje kugendera ku ikipe y'u Bwongereza ya Rugby yari yaritabiriye imikino yabereye mu Bufaransa muri 1930, imyenda yayo yarimo amabara menshi y'umutuku byatumye ibitangazamakuru byinshi byo mu Bufaransa byita iyi kipe Diables Rouges bivuze Amashitani atukura mu gifaransa.


Kuva ubwo iri zina ryasimbuye Babes ndetse Manchester United itangira gushyira ikirango cy'ishitani ku mikino yagombaga gukina. Ku buryo bwemewe Manchester United yiswe Amashitani atukura mu 1970 kugeza ubu, ndetse n'ikirangantego cyayo kibumbiyemo ibisobanuro by'iri zina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND